Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze mu murenge wa Gashaki bavuga ko bamaze imyaka irenga icumi basaba ibyangombwa by’ubutaka bwabo batarabibona.
Ni abaturage bo mu tugari twa Kivumu, Muharuro ndetse na Mbwe. Bavuga ko bafite ubutaka mu nkengero z’ikiyaga cya Ruhondo, aho ngo butigeze bubarurwa none, ubu bukaba bwaragizwe ubwa Leta kandi ari ubwabo.
Umuturage yagize ati: “Bavuga ko ngo aho hantu, indege yaje gupima ishobora kuba itarahabaruye ngo ihafate.”
Undi muturage yagize ati: “Mfite imyaka irenga mirongo itanu. Ba data barinze bapfa bavuga ngo ubu butaka twarabuhingaga. Noneho kubera ko bajya gukima ho barahasize,none ubu dufite ikibazo gikomeye. Bazaze babupime baduhe ibyangombwa byabwo.”
Undi nawe ati: “Uvuye ku kiyaga, harimo nka metero 200, barambaruriye, banyaka na ya mafaranga yo kwandikisha,noneho icyangombwa gisohotse, kiza cyanditseho Leta.Twarabwambuwe ku ngufu ahubwo.”
Umuyobozi ushinzwe imiturire, ubutaka n’ibikorwaremezo mu karere ka Musanze, Nizeyimana Etienne, yatangarije RBA ko habayeho ikibazo cyo kutandikisha ubu butaka, bituma bushyirwa mu butaka bwa Leta, gusa ngo bagiye gufatanya n’aba baturage kugira ngo iki kibazo gikemuke.
Ati: “Hari abaturage bafite ubutaka butigeze bubarurwa kubera ko mu gihe cy’ibarura ry’ubutaka bari baracikanywe, gusa tugiye kubegera tubasobanurire ibyo bagomba gukurikiza kugirango babone ibyangombwa byabo.”
Ubutaka bw’aba baturage buri hagati ya hegitari 5 na 7, bukaba buherereye mu nkengero z’ikiyaga cya Ruhondo muri aka karere ka Musanze.
Tanga igitekerezo