Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yamaze gusinya ku itegeko rishya riteganyiriza umuryango wa LGBTQ w’abarimo abaryamana bahuje ibitsina ibihano bikakaye.
Iri tegeko ryamaze igihe kirekire riganirwaho mu nteko ishinga amategeko ya Uganda riteganya ko umuntu uzahamwa n’icyaha cyo gukora ubutinganyi ku rwego rukabije, azaya ahanishwa igihano cy’urupfu.
Tariki ya 20 Mata 2023, abadepite bahagarariye ishyaka riri ku butegetsi barigejeje kuri Museveni ngo arishyireho umukono, ariko arabyanga, abasaba kuvugurura ingingo zimwe na zimwe zirigize mu rwego rwo kuryongerera uburemere.
Icyo gihe, Umuhwituzi Mukuru, Denis Hamson Obua yagize ati: “Mbere y’uko bikorwa [risinywa na Museveni], twemeranyije ko itegeko risubizwayo kugira ngo ryongererwe imbaraga, zimwe mu ngingo zaryo zikomezwe bijyanye n’ibikorwa byacu byiza.”
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Gicurasi 2023, ibinyamakuru bikomeye muri Uganda byatangaje ko Museveni yamaze gusinya kuri iri tegeko, bivuze ko mu buryo budasubirwaho rigiye gutangira gukora.
Museveni asanzwe yanga bikomeye abaryamana bahuje ibitsina, akamaganira kure n’ibihugu bibashyigikira byifuza ko Uganda na yo yabashyigikira. Hari ubwo avuga ko ababituyemo atari bazima.
Tanga igitekerezo