Byinshi byabaye muri Sodoma ndetse na mwuka we wivanga n’ikibi cyari kimukikije. Imana yaramuburiye imusaba guhunga agakiza ubuzima bwe kuko Sodoma yari igihe gurimbuka.
Umugore we yakundaga aho hantu; abakobwa be n’abagabo babo bari bahatuye. Urakora iki aho Loti? Reba Loti, nta kintu kitunganye kiri aho. Haguruka, uve aho hantu kuko hagiye kurimbuka. Loti ntiyigeze agira uwo yigisha ngo amuhindure yemere Imana ye; nta muntu yigeze asaba guhindura imitekerereze ye ndetse n’umugore we agira ngo azamukize.
Abakobwa be babiri ni bo bemeye guhungana na we ntibareba inyuma. Loti yari azi ko Sodoma yari ikinyuranyo cy’ibyo Imana ishaka ariko kugira mwuka utunganye ntibihagije. Ukwiriye guhaguruka ukarwanya ikibi, ukwiriye kuba indwanyi kugira ngo utsinde.
Yesu yarazutse arwanya satani avuga ko ibi bimenyetso bigomba kugendana n’bamera; mu izina ryanjye bazirukana amashitani… bazarambura ibiganza ku barwayi, bakire (Mariko 16:17-18). Yesu yaje gusenya imirimo y’umubi; aravuga ko binyuze muri we na we wabikora.
Uritondere kwiyandurisha ibyatiza umurindi kugwa kw’ijambo ry’Imana. Ushobora kureba ikintu kuri televiziyo niba hari icyo wabona ariko niba hari ikiganiro utabasha kureba igihe Yesu yaba yicaranye na we kandi cyakwangiriza umubano wawe n’Imana. Ni igihe cyo guhaguruka, igihe cyo kubwira abantu uti “ Musange Yesu! Musange ushobora kubakiza ibyaha, abahanagureho ibyaha!”
Nimwange ibitaboneye, ibidatunganye ku Mana, nimwisukure kandi mutungane.
Mufite amahitamo nk’aya Loti: Ushobora gusanga Imana ugatera hejuru cyangwa ukicara ku marembo na mwuka wawe utunganye ureba ntacyo ukora. Abicara ntibagire icyo bakora ntibiyirize, ntasenge ndetse akabaho mu ijambo ry’Imana ndetse ku bw’amahirwe mabi ntagire imbaraga zihagije z’Umwuka Wera muri bo guhaguruka bagahangana n’ikibi. Ikivunge kiri aho gitegereje muri iki gihe cya nyuma; abantu bafite imyumvire ya sekibi barekurwa ako kanya.
Loti ntiyari afite imbaraga zo kwirukana abahanzweho n’imyuka mibi, ariko kuri ubu barabohowe. Dukwiriye kuba hejuru ya roho itunganye. Dukwiriye kugira imbaraga z’Imana, imbaraga, urukundo, ubwenge n’ubumenyi bw’Imana, ibitangaza by’Imana tukagira igihagararo muri Kristo. Ntitukiri abana, dukwiriye gukura muri Kristo muri buri kimwe. Bibiliya idusaba kwigana Kristo. Twabikora.
Loti yabonye intambwe ariko ntiyagira icyo abikoraho,we yakijije ubuzima bwe.
Ese wumva bihagije kuba wowe wumva utunganye, ko utari kwivuruguta mu byaha? Ese wishimiye kuba udatera hejuru ngo wamagane icyaha? Nta n’umwe ufasha kwegera Yesu?
Iki si igihe cyo gutekereza ku bayawe gusa; ni igihe cyo guha umwanya iby’Imana. Yesu yagize ati “ Ni igihe cyo gukora ugushaka kwa Data (Luka2:49). Nimujyane ibyo kurya bya roho, urukundo n’amavuta ya Yesu.
Urabe urwabya rwuzuye rusendereye ibyiza n’ibitangaza by’Imana, muri ubu buryo, uzaba uw’agaciro mu maso y’ijuru.
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.
Imana iguhe umugisha!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123265034(WhatsApp)
Tanga igitekerezo