Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi myugariro Nshimiyimana Marc Govin wa Gasogi United, rukaba rumukurikiranyeho ibyaha birimo icyo gukwirakwiza amafoto n’amashusho y’ubwambure bw’uwari umukunzi we.
Nshimiyimana w’imyaka 24 y’amavuko yatawe muri yombi ku wa 23 Nzeri, nyuma yo kuregwa muri RIB ko akoresha ibikangisho ku wo bahoze bakundana.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yasobanuye ko uyu mukinnyi akurikiranweho ibyaha bitatu, birimo icyo gukangisha gusebanya, kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa no gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa.
Ni ibyaha ngo yakoze ibi byaha mu bihe bitandukanye nyuma y’uko yari amaze gutandukana n’uwahoze ari umukunzi we, akabikora agamije kumwihimuraho kuko yari amaze kumusezera.
RIB ivuga ko Marc Govin mu ibazwa rye yemeye ko mu gihe yari akiri kumwe n’umukunzi we, hari amafoto yamufashe agaragaza ubwambure ariko bamara gutandukana akamukangisha kuyashyira hanze kugira ngo babashe kugumana.
Uyu wahoze ari umukunzi wa Nshimiyimana, yanze ko bagumana maze bituma uyu musore afata icyemezo cyo kuyashyira ku karubanda.
Uyu mukinnyi kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanombe mu gihe dosiye ye yoherejwe mu Bushinjacyaha tariki ya 30 Nzeri 2024.
Tanga igitekerezo