Yatwanditse yifuza ko wamufasha kumugira inama nyuma y’ibibazo yahuye nabyo mu rukundo ndetse ahamya adashidikanya ko inama zanyu zizagira icyo zimufasha.
Aragira ati" Nitwa Kalisa (amazina yahinduwe). Nakundanye n’umukobwa hashize imyaka 2 dukundana tukajya tuganira bisanzwe , biza gukomera ndetse nza kumusaba urukundo nawe ntiyatinda aranyemerera ahubwo ambwira ko nari naramutindiye ko nawe yari yarankunze."
Uyu mukobwa akora akazi ko kwandika ku myenda ndetse usanga akorera mu ntara zitandukanye z’igihugu. Byumvikane ko ahora agenda bitewe naho afite ikiraka kandi akabayo Kugeza akazi karangiye akimukira ahandi.
Iyo agiye mu ntara ubwo kuvugana nawe biragabanuka bikagera hafi ya ntabyo akampamagara cyane mugihe wenda akeneye nk’amafaranga yo kumwunganira mukintu runaka , namara kuyamuha bikaba birngiriye aho nyuma akajya ambwira ko ahuze aza kumvugisha nkamwandikira mubaza niba yahugutse ntansubize , namuhamagara nyuma y’akazi akankupa hakaba nubwo hashize amezi 3 tutabonana amaso kumaso nkabantu dukundana twamerenyije no kubana
Sinatinze narayimuhaye kuko byo nari nayimwemereye gusa icyabaye umusemburo wa byose, ubwo duheruka guhura vuba aha nafashe telefone ye nsangamo ibyo yandikirana nabandi, nk’umuntu nari maze kujya nkeka amababa nsangamo ubutumwa (Messages) buteye agahinda n’isoni kuko bwari bwuzuye ubusambanyi gusa. Mbimubajije ati " ibyo ni ibisanzwe ikibi nuko naba naba naraguciye inyuma kandi urabizi ndagukunda ntukagire ikibazo"
Yansambye imbabazi ambwira ko atazongera niba bimbabaje nuko ndamubabarira ndataha gusa kuva namuha iyo telefone irimo whatsapp nabwa butumwa bugufi (message) twoherezanyaga yarabuhagaritse burundu bisa nk’aho whatsapp yamugize busy kurushaho.
Nyuma twongeye gupanga guhura, ngera aho twari guhurira (mu rugo aho aba ari iyo ari i Kigali) mbere y’amasaha twavuganye nsanga mu nzu ari kumwe n’umugabo bari gusomana byimbitse (Ururimi kurundi) mbimubajije arambwira ati yaraje kumbaza iby’akazi hari ikiraka yari yandangiye.
Amaze kumuherekeza gato yahise agaruka ambaza impamvu naje mbere yigihe twari twavunye, musubiza ko wenda ari Imana yabikoze kugirango ikunyereke. Ubwo nari nicaye nibaza ibimbayeho ako kanya byanyobeye.
Ako kanya nyamukobwa yongera gusubiramo ya magambo ati " ibi ni ibisanzwe ikibi nuko naba naguciye inyuma kandi urabizi ndagukunda" nuko ansaba imbabazi avuga ko atazongera kugirana ubucuti bwa hafi n’undi musore ko yambabaje bihagije kandi atazongera pe.
Ibyo byabaye mu gihe twamaranye cyose n’uyu mukobwa nta ncuti ze yigeze anyereka ngo nzimenye nazo zimenye ikintu njye mbona nk’imbogamizi mu rukundo rwacu.
Kugeza ubu sindamubabarira nyuma y’ibyo yankoreye ku ncuro ya kabiri . Namubwiye ko ngiye kubitekerezaho nzamuha igisubizo , kuva uwo munsi ntarampamagara yewe habe na message isaba imbabazi nk’umuntu wafatiwe mu ikosa nk’iryo.
Kubw’ibyo rero, ndagirango mungire inama. ese uyu mukobwa mubabarire dukomezanye cyangwa mureke nigendere kuko aho gushyira hamwe ngo dutere imbere ahubwo mbona ansenya. Ubu se mubabaririye kandi twari muri gahunda zo kubana ntiyazatuma nicuza.
Murakoze ku nama zanyu nziza muzangira.
22 Ibitekerezo
kamana Kuwa 21/05/20
Abasore b’ubu ye!
Subiza ⇾Kabishywe ingo z’iki gihe zitakimara kabili ni yo ya yo.
Cyo se musore, iyo ko Ari indaya kandi yamaze kubikwereka neza, icyo ukimuhiga inyuma n’iki?
Aho ubwo si akamunani cg imbwa yiruka umurondera ho bahu? Ubwo ni gusa?
Uri umugabo cg nturi we? Inama ubaza n’iya rubanza ki? Aginya, muhubukane umwambike agatimba, nawe ejo akwambike intimba. Hanyuma ya byo, uzikorera imisambi bose barora. Nzaba mbarirwa n’abasore b’ubu. Uwo ngaya si uwo mukobwa, ahubwo ni wowe mugabo, kuko nta n’isoni, umukobwa akurusha ubwenge ate Ari wowe mugabo? Kuba umugabo bisiguye iki kuri wowe?
N’uko abasore b’ubu muhubuka Ngo mukurikiye urukundoooo, mukajya na rwo mugacika uruhondogoo reka sinakubwira. Mwamara kurushinga bugacya rwasenyutse kuko rwubakiye k’umusenyi.
Jean Pierre Hakuzimana Kuwa 21/05/20
Fata umwanzuro utarababara
Subiza ⇾J Damascene Kuwa 25/05/20
Ariko se uyu musore ari mu mikino ki? Umukobwa yabaye indaya aranabimwereka. Arata igihe cye cyo kumutekereza kubera iki ko yarangije kumwereka ko ntaho bahuriye? nareke indaya ikomeze ibyayo nawe akomeze ubuzima
Subiza ⇾mureke Kuwa 28/05/20
Mureke vuba kandi umubwire ko wafashe icyemezo ndakuka then witondere gushaka undi uzabanze umenye amakuru ye
Subiza ⇾Ange Kuwa 02/06/20
Uwo ni umukuziwibyinyo
Subiza ⇾kamenyi Kuwa 04/06/20
Hahahaaa!!! Ariko urasetsa Sha !!! Urabaza uti "ese uyu mukobwa mubabarire dukomezanye? Cyangwa mureke nigendere"? Ubwo se kuvuga ngo "mukomezanye", ubundi muri kumwe?!! Hari urugendo se mufatanyije?!!Uwo mufatanyije urugendo niwe mukomezanya, nyuma y’uko habaye umuhengeri, noneho mukaba mutegereje ! Nyuma mugakomezanya! Uwonguwo (uwo mukobwa) rero wawe, nta rugendo mufitanye ! Uwonguwo mwasangira "agahiye" ariko "akabisi" ukakisangiza !!! Ahubwo wowe wareretswe, ntiwabona!! Urabwirwa, ntiwumva !!! Wibereye nka "ya ndondogozi y’ikirondwe yisigarira ku ruhu kandi inka yarariwe kera" !!
Inama nakugira uyikure muri uwo mugani nguciriye !!!
AHUBWO MFITE UBWOBA KO UTARI BUSOBANUKIRWE NEZA N’ICYO KINYARWANDA NAKORESHEJE !!
Subiza ⇾Theo Kuwa 06/06/20
Injiji ziragwira!Imana yaramukweretse none ntushaka kubibona.Wa mugani w’umuvandimwe guma k’umwite inka yarashize!
Subiza ⇾mugisha Kuwa 18/06/20
Mwihorere rwose, kuko yakweretse ko Atari uwawe bivemo vuba kbs, nubijyamo uzababara kurusha uko umeze ubu
Subiza ⇾Kuwa 23/06/20
Akabuze basiza ntikaboneka basakara sha.rekana nibyiruka. Iyo no indaya butwi.
Subiza ⇾NIYONSABA Jean de Dieu Kuwa 21/07/20
Abasore bo muri iyi minsi!!! Ubwo se urasaba iyihe nama? Reka nguhanure nk’umuntu w’umusaza:inkubisi y’amabyi irayitera, ikayarya iyareba kdi izi ko ari yo. Yamara kuyamira amuhindutse agatangira ngo"mbese ko nariye amabyi none akaba ari kundya munda mwangira iyihe nama?" Urumva umuntu nk’uwo wamugira iyihe nama uretse kumureka agapfa? Nawe rero reka imikino. Va mubyo wibwira,fata icyemezo kizima cyo kumureka. Boneza indi nzira harimmo abakobwa bazima bazakugwa neza.
Subiza ⇾Gusa ariko rero ni uko amatwi arimo urupfu atumva,ibi nkubwiye wasanga nta na kimwe utoyemo.
Tanga igitekerezo