
Mukayizere Jalia Nelly, uzwi nka Kecapu, yavuze urugendo rwe mu nzira yo gutwita impanga z’abana batatu, aho yagarutse ku bwoba yagize akimara kumenya kubimenya.
Kecapu yavuze ko mugaganga akimara kubimubwira yagize ubwoba yibaza uko azashobora kubitaho ariko ngo nyuma y’amasengesho yakoze ubwoba bwahise bushira.
Aganira n’umunyamakuru , yavuze ko yagize ubwoba kwiyumvisha ukuntu umuntu atwita abana 3 akanababonera ibisabwa byose, ariko ngo yaje kwigira inama yo gusenga ubwoba butangira gushira.
Yagize ati”Barambwiye ngo ntwite abana 3, ndibaza nti njye n’imbaraga zanjye nzabishobora gute?Nibazaga nti nshobora kugenda cyangwa bo bakagenda natangiye gutekereza byinshi gusa numvaga bizagenda nabi.”
Avuga ko yatangiye kugira ubwoba atangira kwibaza impamvu yagiye kwa muganga bigatuma amenya ko atwite abo bana.Akomeza avuga ko yatangiye gutekereza ibintu byinshi bipfuye.Gusa ngo yaje gusubiza agatima impembero asenga Imana imumara ubwoba burashira, atangira kugira amatsiko yo kuzabona abo bana.
Igihe cyarageze arabyara atangira kubitaho arabakunda ariko atewe ingabo mu bitugu n’umugabo we wishimiye kugira abana b’impanga, dore ko nawe ngo yari yavutse ari ikinege.Bisobanuye ko byari ibyishimo kuko umuryango wari wagutse.
Kecapu kumenyera urwo rugendo ntirwamworoheye uhereye mu gusama kugeza abyaye kuko byamusigiye impinduka atari asanganwe haba ku mubiri no mu mitekerereze.
Mu kwezi kwa Mbere ubwo yashiraga ifoto hanze akuriwe arikumwe n’umugabo we, nabyo byamuteje ibibazo kuko ngo yagiye yakira amagambo menshi amubwira ko nk’umubyeyi atakabaye yitwara uko yitwaye.
Gusa kugeza ubu ngo hari benshi bataremera ko yabyaye abana batatu bazi ko ari ibyo bita gutwika.
Tanga igitekerezo