Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe; yemeje amakuru y’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari yo iheruka kudobya gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR yari yateguwe.
Ku wa 29 na 30 Kanama ni bwo abakuru b’ubutasi bw’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola bahuriye i Rubavu, mu nama bateguriyemo gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR.
U Rwanda rugaragaza ko kuba Leta ya RDC ikorana n’uyu mutwe ugizwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi biri mu byazambije umubano w’ibihugu byombi; ikindi rukawugaragaza nka nyirabayazana y’umutekano muke, ubwicanyi ndetse n’itotezwa bimaze imyaka irenga 30 bikorerwa abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Gahunda yo gusenya FDLR y’abakuru b’ubutasi mbere yo gushyirwa mu bikorwa yagombaga kubanza kwemezwa na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, ubwo ku wa 14 Nzeri bahuriraga mu nama yabereye i Luanda mu murwa mukuru wa Angola.
Ikinyamakuru Africa Intelligence giheruka kwandika ko n’ubwo Angola imaze igihe yotsa igitutu u Rwanda na Congo [isaba gukemura amakimbirane bifitanye] "Kinshasa na Kigali bafashe umwanzuro wo kudasinya kuri ubu bwumvikane (gahunda yo gusenya FDLR no kuba M23 yava ku butaka bwa Congo)".
Minisitiri Olivier Nduhungirehe mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko ibyatangajwe na kiriya gitangazamakuru cyo mu Bufaransa iri "amakuru y’ibinyoma yatanzwe n’abayobozi bafite imigambi mibisha".
Yasobanuye ko ubwo we na bagenzi be bari i Luanda, u Rwanda na Angola byashyigikiye gahunda yo gusenya FDLR, ariko "Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC wenyine yateye utwatsi gahunda, ananga ko inama y’impuguke mu butasi yari yifujwe n’umuhuza hagati y’itariki ya 30 Nzeri n’iya 1 Ukwakira 2024 iba".
Iyi nama yagombaga kwigirwamo uko ibikorwa byo kugaba ibitero kuri FDLR byari kugenda.
Nduhungirehe kandi yasobanuye ko i Luanda hatigeze haganirirwa kuri gahunda y’uko M23 yava ku butaka bwa Congo (busanzwe ari n’ubwabayigize), bitandukanye n’ibyatangajwe.
Tanga igitekerezo