Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye gutakambira Umuryango Mpuzamahanga awusaba gufatira u Rwanda ibihano.
Tshisekedi yasabye ibi bihano ku wa Gatatu ubwo yagezaga ijambo ku Nteko Rusange ya 79 y’Umuryango w’Abibumbye iri kubera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri iyi mbwirirwaruhame y’amapaji 12, ingingo yerekeye ikibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa RDC iri mu zo yibanzeho.
Intara ya Kivu y’Amajyaruguru imaze imyaka igera muri itatu iberamo intambara isakiranya Ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo n’umutwe wa M23 Kinshasa yakunze kuvuga ko ufashwa n’u Rwanda.
Tshisekedi yavuze ko ibibera mu burasirazuba bw’igihugu cye bihangayikishije cyane, kubera "ukubura imirwano k’umutwe w’iterabwoba wa M23 ushyigikiwe n’u Rwanda".
Yavuze ko iyo mirwano yateje ibibazo abaturage benshi, ku buryo ababarirwa muri miliyoni 7 bavuye mu byabo.
Yunzemo iriya ntambara igize kuvogera ubusugire bw’igihugu cye, ibyo yashingiyeho asaba ko u Rwanda rwafatirwa ibihano.
Yagize ati: "Iki gitero kigize kuvogera ubusugire bw’igihugu cyacu. Turasaba Umuryango Mpuzamahanga kwamagana ibi bikorwa wivuye inyuma, ndetse ugafatira u Rwanda ibihano ku bw’uruhare rwarwo rwo guhungabanya umutekano".
Tshisekedi kandi yasabye ko "ingabo z’u Rwanda zihita ziva muri Congo nta mananiza".
Ntacyo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yigeze avuga kuri FDLR, umutwe Leta y’u Rwanda n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zihuriza ku kuba umaze igihe ufitanye imikoranire n’Ingabo za Leta ya RDC.
U Rwanda kandi inshuro nyinshi rwakunze kugaragaza FDLR nka nyirabayazana y’umwuka mubi umaze igihe hagati yarwo na Congo Kinshasa.
Kuri ubu imyaka irakabakaba ibiri ibihugu byombi biri mu biganiro bya Luanda bigamije guhoshya umwuka mubi uriho.
Tshisekedi yavuze ko n’ubwo ibi biganiro biriho byihutirwa ngo ibyo Kinshasa isaba byubahirizwe.
Tanga igitekerezo