Abororera mu nzuri za Gishwati, ku ruhande ruherereye ku karere ka Ngororero bamaze igihe bavuga ko bugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo bikomoka ku kutagira imihanda itunganyije neza bibagusha mu bihombo. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko hari ikiri gukorwa mu gutunganya iyi mihanda yangiritse.
Aba borozi bo mu nzuri za Gishwati bavuga ko ubu bari mu gihombo gikabije cy’umukamo, kubera kwangirika kw’imihanda yo muri ibyo bice yatumye amata atakibasha kugezwa ku makusanyirizo no ku ruganda rwa Mukamira.
Aborozi bavuga ko amakusanyirizo arimo irya Bweru ryakiraga litiro zisaga ibihumbi 3 ku munsi nta mata ricyakira, kuko nta muhanda uhagera naho ikusanyirizo rya Muhumyo ryakiraga asaga litiro 1,500, ayo yose bikaba bitoroshye kuyageza ku ruganda rwa Mukamira ruyatunganya kuko agerayo yangiritse.
Aba borozoi bavuga ko mu bihe by’imvura, aribwo amata ata agaciro cyane, kuko nta buryo bwo kuyageza ku ruganda buba buhari bituruka ku mihanda yangiritse bikomeye ku buryo yaba imodoka zitabasha kugera ku makusanyirizo.
Aborozi bavuga ko batakambiye ubuyobozi igihe kirekire ngo bakorerwe imihanda ariko nta gisubizo barabona ku buryo umukamo wabo hafi ya wose ubapfira ubusa.
Perezida w’aborozi mu nzuri za Gishwati, Gahiya Gad aganira na Bwiza.com yavuze ko kuba imihanda yarangiritse bigora abagemura amata ku makusanyirizo ya Bweru na Muhumyo, ku buryo umworozi adafashijwe ngo iyi mihanda ikorwe yazageraho, kuko kuyikorera ku mutwe agera ku ruganda rwa Mukamira nta buziranenge afite.
Agira ati “Iyo amata ageze ku ikusanyirizo arakonjeshwa, ni ho ava ajyanwa ku ruganda bigatuma agerayo agifite ubuziranenge, ubu dufite ikibazo cy’uko amata ari menshi, nta n’ubwo abaturage babasha kuyanywa ngo bayamare. Imvura yangije imihanda ituma imodoka zitaza kuyafata bigatuma yangirika, ubwo ikiba gisigaye aba ari ukuyabikira.”
Bamwe mu borozi bo muri Gishwati, bavuga ko kubera ikibazo cy’imihanda bamenyereye kuyabyarira (kumena amata ku bushake) kuko nta kindi bayamaza igihe cyose yatakaje ubuziranenge kubera kuyikorera mu majerikani bayajyanye ku makusanyirizo.
Bavuga ko icyo bifuza ari uko bakorerwa imihanda yo mu nzuri igera ku makusanyirizo kugira ngo babashe kuyageza ku ruganda agifite ubuziranenge.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, avuga ko umukamo w’abororera muri Gishwati utagezwa ku ruganda uko bikwiye koko kubera ikibazo cy’imihanda ariko ngo hari gushakwa umuti urambye wo gukora iyo mihanda.
Ati “Igisubizo kirambye ni ugukora iyo mihanda, kandi Ikibazo Leta igifite ku mutima, hari ibiri gukorwa ku muhanda uva Muhanda ujya ku makusanyirizo ya Muhumyo na Bweru ku gukemura iki kibazo aborozi bamaranye igihe.”
Avuga ko imihanda igomba gukorwa muri izo nzuri ireshya n’ibirometero bisaga 240 ku buryo Akarere konyine katabyishoboza ari na yo mpamvu Akarere kiyambaje Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) kugira ngo igoboke aborozi bageze umukamo wabo ku isoko.
Igice cy’inzuri za Gishwati gikora ku karere ka Ngororero, nicyo gifite umukamo mwishi w’amata ugereranyije n’utundi turere, akaba ari nabo bagorwa cyane no kugeza umukamo ku makusanyirizo kubera kwangirika kw’imihanda.
Tanga igitekerezo