Hari Abanyarwanda bakomeje gutabariza abafungirwa muri kasho zo muri iki gihugu ahanini biturutse ku buzima bubi buzirangwamo aho bamwe batanatinya kwemeza ko izi kasho ziri mu bishobora guhindura bamwe mu bazifungirwamo bakaba baba abarakare bakanga ubutegetsi, Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu ikavuga ko ibyo bibazo bizasuzumwa kandi bikazabonerwa igisubizo vuba.
Umurungi Providence, Uyobora Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yabwiye Bwiza.com ko bimwe mu bibazo bivugwa muri izo kasho bihari ariko ko bitari muri kasho zose zo mu Rwanda kuko ahagiye hubakwa byagiye bikosoka ubu bikaba bisigaye ahagikoreshwa nka kasho nyamara ubusanzwe atari cyo hubakwa hari hagenewe.
Ati "Kasho turazisura tukareba uko ubuzima bw’abazifungiyemo uko bameze, uko bafashwe, aho baba n’uko hameze, hanyuma tukanareba n’imirire yabo n’imibare nyine n’ubucukike ariko ikibazo cy’ubucukike cyo ni igisanzwe kimaze iminsi hanyuma tugatanga amabwiriza (recomandation) ku nzego zibishinzwe.
Akomeza agira ati "Yego, hari kasho zimwe zikibifite ariko ntitwabigira rusange ngo tuvuge ngo hose ni ko bimeze, nkizubatswe nshyashya n’izavuguruwe icyo kibazo ntabwo kigihari, aho bigaragara ni ya makasho n’ubundi atari agenewe kuba amakasho, nk’ahantu hahoze amashuri ya kera. Hari imirenge imwe imwe igifite ibyo bibazo nyine usanga zigifite ibyo bibazo by’ubwiherero n’iki ariko ntabwo ari hose ariko zirahari. Izo twarazisuye kandi twanaganiriye n’ubuyobozi na RCS, na RIB na Polisi babishinzwe batwemerera ko hari ingamba bari gufata.”
Umurungi akemeza ko zimwe mu ngamba bavuze bagiye gufata harimo izo guhuza zimwe muri izo kasho izindi bakazimura, ati “Ni ikibazo gihari ariko kiri kuganirwaho.”
Ubusanzwe kumenya amakuru mpamo y’ibibera muri kasho zo mu Rwanda ntibiba byoroshye, ni amakuru ushobora gusa guhabwa mu buryo bw’ubuhamya ukaba wayahabwa n’uwazifungiwemo kuko akenshi itangazamakuru ridakunze kuzisura yewe n’iyo ryabikora bitekerezwa ko hashobora kubaho kubanza gutegura kuburyo abahasuye babona ibintu ari ibisanzwe.
Ubuhamya bwizewe BWIZA yahawe na bamwe mu bafungiwe muri zimwe muri izi kasho bwemeza ko ubuzima bw’aho hantu bushoboka ku ijanisha ryo hasi cyane ahanini biturutse ku mibereho itari iya kimuntu iharangwa.
Bimwe mu byo Abatangabuhamya bavuga ko bituma ubuzima budashoboka muri kasho zo mu Rwanda birimo ko harangwa umwanda ukabije.
Uyu mwanda ugaragarira ku buryo abafungwa bo muri kasho baba badafite uburyo bwo kujya mu bwiherero, ahenshi bisaba ko bategereza isaha ya saa kumi n’imwe za mugitondo buri munsi, ngo iyo saha nibwo “Abapolisi nka babiri cyangwa batatu baza bagashyira ku murongo abantu babiri babiri bakambikwa ipingu rimwe hanyuma bakabajyana ku karyango kamwe k’ubwiherero, imbere mu bwiherero haba hadaheruka gukorerwa isuku kandi handuye cyane ahanini bitewe n’uko umuntu ugiye kubwicaramo aba atabona uko yicara ahabugenewe kuko aba yambaranye ipingu n’undi ugihagaze nawe ukeneye guhita yicara, ibyo bikaniyongeraho ko no hanze haba hakiri umurongo muremure w’abakeneye ko abo bavamo kugira ngo nabo bagemo kandi na wa mupolisi wabazanye akaba aba abashyiraho igitutu kugira ngo bihutishe.”
Ibyo bivuze ko mu masaha 24 agize umunsi, umufungwa wo muri izo kasho aba yemerewe gukora ibikomeye rimwe gusa hatitawe ku bibazo by’umubiri byose yaba afite. Bikanavuga kandi ko iyo nshuro imwe ari yo rukumbi bemererwa kugera ku bwiherero, ibituma gukora ibyoroheje bakabikorera mu cyo bita ‘Mukecuru’ (Ni ikidobo, ibase, ikidomoro cyangwa ikindi kintu kirangaye hejuru nk’ijerekani ikase batereka ahantu runaka hatari kure y’aho baba bicaye hanyuma abagabo bakakihagarikamo). Ku bagore ho ntitwabonye umutangabuhamya watubwira uko kuri iyo ngingo biba bimeze.
Koga nabyo nta buziranenge biba bifite, abatangabuhamya batubwiye ko muri iyo saha iyo bavuye ku bwiherero bahita bazinga ibyo barayeho muri kasho hanyuma igahita ihinduka ubwogero rusange. Ngo “Barebamo abafite imbaraga bakabasohora bakajya kuzana amazi aba ari mu kidomoro runaka hanze hanyuma uhagarariye abandi akajya afata amazi mu kandi kabase gato agasuka ku bantu muri rusange hanyuma bakoga gutyo ubwo iyo ashize isabune ukugumaho ukayihanagura.”
Ntabwo muri kasho bamesa, kubera ubuke bw’amazi aba ahari ngo “Byagorana ko abantu bafungiwemo bamesa kuko amazi nkayo aba arwanirwa ntiwatekereza ibyo kuyamesesha uretse ko utanabona aho ubyanika uramutse unabonye uko ubimesa.”
Kuri ibi tuvuze haruguru ariko amakuru yandi twabwiye ni uko atari ko bigenda ku bantu bakomeye bajya bafungwa, abo bo ngo ntibizwi aho biriya byose babikorera. Icyakora hari na kasho ya Rwezamenyo iri i Nyamirambo yo uko biri abayifungiwemo bemeza ko ifite ubwiherero na dushe byiza ikibazo kigasigara ari ukwemererwa kubigiramo igihe abafungwa babishakiye.
Ubuhamya tuvuze haruguru bushimangirwa n’uwiyita Emma ku rubuga rwa X wanditse ubutumwa bugaruka ku bibazo nk’ibyo byo muri za kasho asaba Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Dr Vincent Biruta ko byakemurwa agira ati: “Nyakubahwa Minister, rwose uzarebe uko hajyaho amabwiriza y’uko kasho zose zagira ubwiherero, ni ukuri birababaje gufunga umuntu hanyuma akagenerwa kujya mubwiherero rimwe ku munsi, umubiri ntituwutegeka, wacyemuye byinshi muri za ministeri wanyuzemo.”
Ati: “Waruzi ko haraho bajyana imfungwa kumurongo umwe kubwiherero bose bahagaze hejuru y’ubwicayeho hadafunze bamusaba kugira vuba ngo nabo bajyeho! Kimwe no kogera hamwe bambaye ubusa hose 5am bahagaze aho barara bagahita bahakoropa ngo babone aho bicara cyane abadafite ibyaha bikomeye.
Nta kuntu umuntu ucyekwa yajya afatwa n’inzego z’ibishinzwe ariko umuryango we ugahita umenyeshwa? ibi byakuraho guhangayika hibazwa abamutwaye kuko baba bativuze kandi byakuraho kugaragara nka kidnapping (gushimuta) kuko HE amaze kugeza u Rwanda ku rwego rwo hejuru, turwanye kuruhesha isura mbi”
Uyu Emma akomeza agira ati: “Ikindi nsaba ni uko transit centres ziri ahantu hatuwe zashyirwamo ibibuza umunuko, usanga iyo barekuye amazira ntoki hanuka cyane nko kwa Kabuga igikondo bitewe n’uko nta bayobozi bahatuye usanga ntacyo bivuze iyo harutabaje”
@Vbiruta;Nyakubahwa Minister, rwose uzarebe uko hajyaho amabwiriza yuko kasho zose zagira ubwiherero, nukuri birababaje gufunga umuntu hanyuma akagenerwa kujya mubwiherero rimwe kumunsi, umubiri ntituwutegeka,wacyemuye byinshi muri za ministeri wanyuzemo. @PaulKagame;@EdNgirente
— Emma (@Manu_manl) August 27, 2024
Igisubizo cya Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Dr Vincent Biruta kuri ubwo butumwa bwa Emma ni iki ngo “Urakoze kutugezaho ibi bibazo. Byose bizagenzurwa kandi bizabonerwa ibisubizo vuba.”
Bamwe mu bakoresha urwo rubuga rwa X bagize icyo bavuga kuri iyi ngingo bagaragaza ibindi bibazo biri mu makasho harimo uwiyita Ikimanuka wagize ati: “Nyakubawa bazihangane naziriya mpungure batanga bajye bashyiramo umunyu, agakoma nako bashyiremo isukari ibaze kurya rimwe ku munsi nabwo ukarya ibitagira umunyu.”
Urakoze kutugezaho ibi bibazo. Byose bizagenzurwa kandi bizabonerwa ibisubizo vuba. https://t.co/QGImQElhPg
— Vincent Biruta (@Vbiruta) August 27, 2024
Nshimiyimana Chance we ati: “Ni ukuri pe uhabwe impungure kandi zitera inyota ukanywa amazi ariko kunyara bikaba ikibazo? Ni ukuri azadufashe pe hanagabanwe ubucucike mu makasho no mu gihe imfungwa zo mu makasho zimurwa pandagare hashyirwamo benshi! Kandi munsi y’ibyuma bakagenda babicaye hejuru cyane cyane mu byaro byitaruye umujyi.”
Kimwe n’abandi batari bake bagize icyo bavuga kuri iyi ngingo bahuriza ku kuba abafungirwa mu za kasho bakwiye kwibukwa bagatabarwa ibibazo bibugariza bigahabwa umurongo ujyanye n’icyo amategeko arengera ikiremwa muntu ateganya.
N’ubwo Minisitiri Dr Vincent Biruta yavuze ko ibi bibazo bizasuzumwa ndetse bigakosorwa. Ibi byose biri no mu nshingano za komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu nk’uko bigaragara mu itegeko n° 61/2018 ryo ku wa 24/08/2018 rihindura itegeko n° 19/2013 ryo ku wa 25/03/2013 rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’iyo komisiyo.
Iryo tegeko rishimangira ko mu byo iyi komisiyo ishinzwe harimo “Gusuzuma ku buryo buhoraho imifungire y’abantu bambuwe uburenganzira ku bwisanzure n’ubundi burenganzira bwabo, kugira ngo barusheho kwitabwaho no kurindwa iyicarubozo n’ibindi bihano cyangwa ibikorwa by’ubugome, bidakwiriye umuntu cyangwa bimutesha agaciro. Gukumira iyicarubozo n’ibindi bihano cyangwa ibikorwa by’ubugome, bya kinyamaswa cyangwa bitesha umuntu agaciro bikorerwa ahafungiye abantu; kwakira ibirego birebana no gufunga abantu, ibirebana n’imibereho myiza n’ubundi burenganzira bw’abafunzwe; gukora ubushakashatsi n’inyigo bijyanye no gufunga abantu, ibijyanye n’imibereho myiza n’ubundi burenganzira bw’abafunzwe hagamijwe gukumira cyangwa kurwanya iyicarubozo n’ibindi.”
1 Ibitekerezo
Lion Kuwa 08/10/24
I think ibijyanye na police station it’s not worst compare to the Transit (kwa kabuga) only Jesus Christ
Subiza ⇾Tanga igitekerezo