Ni kenshi abagore batwite bibaza niba mu gihe batwite bagakora imibonano niba ntacyo byakwangiza ku buzima bwabo cyangwa no kubo batwite.Ahanini bagira impungege ko inda ishobora kuvamo.
Gukora Imibonano rero ni ikintu gisanzwe ku mugore utwite, kuva asamye kugeza igihe cyo kubyara kigeze.Impamvu ni uko umwana aba arinzwe ari imbere muri nyababyeyi kuburyo adafite aho ahurira n’igitsina cy’umugabo.
Nyababyeyi umwana aba aherereyemo ikikijwe n’inkondo y’umura ku buryo iba ifunze bityo igitsina kikaba kitaharenga, keretse wenda iyo nkondo y’umura ifite ikibazo.Mu gihembwe cya mbere rero iyo umugore atwite usanga imwe mu myanya myibarukiro ye itarambukirwa neza kuburyo aba atanyotewe gukora imibonano.
Igihembwe cya kabiri iyo kije, usanga ibibazo umugore aba afite birimo isesemi , guhurwa ibiryo bimaze gushira amaraso atangiye gutembera neza mu mubiri bityo agatangira kunyoterwa n’imibonano.
Mu gihembwe cya gatatu rero usanga abagore bagira impungege kuko inda iba yamaze kuba nkuru.Mu buryo bwa kiganga rero umugore agirwa inama yo kudakora imibonano mu byumweru byanyuma byo kubyara .impamvu ngo ni uko iyo ayikoze hari imisemburo yitwa prostaglandins iva mu masohoro igira uruhare mu kwihutisha ibise bityo umugore akaba yabyara imburagihe.
Inama rero ni uko mu gihe umugore atabujijwe na muganga gukora imibonano aba ayemerewe cyangwa nanone mu gihe wumva utameze neza ni byiza kubireka.
1 Ibitekerezo
claude Kuwa 15/09/23
ndumusore arik izinama nazishimy nzozigerako inzico nokora murakoz can
Subiza ⇾Tanga igitekerezo