Itsinda ry’abasirikare bayoboye Niger nyuma ya Coup d’État yabaye muri iki gihugu mu kwezi gushize, ryatangaje ko ryamaze guha amasaha 48 Ambasaderi w’u Bufaransa i Niamey nka nyirantarengwa yo kuba yamaze kuhava.
Ambasaderi Sylvain Itte yirukanwe mu gihe umwuka umaze igihe utifashe neza hagati ya Paris na Niamey.
Kimwe n’abanya-Mali n’abanya-Burkina Faso, abaturage ba Niger bashinja Leta y’u Bufaransa kwivanga mu bibazo by’imbere mu gihugu cyabo.
Ibintu byarushijeho gufata indi ntera nyuma y’itariki ya 26 Nyakanga, ubwo Mohamed Bazoum wari Perezida wa Niger yahirikwaga ku butegetsi n’itsinda ry’abasirikare bari bashinzwe kumurinda.
U Bufaransa buri mu bihugu byafashe iya mbere mu kwamagana iriya Coup d’État, ndetse bwerura ko butazigera bwemera na rimwe ubutegetsi bushya buyobowe na Général Abdourahamane Tchiani.
Mu itangazo Minisiteri nshya y’Ububanyi n’Amahanga ya Niger yasohoye ku wa Gatanu, yavuze ko icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi w’u Bufaransa cyaje gisubiza "ibikorwa bihabanye n’inyungu za Niger" Leta y’u Bufaransa imaze iminsi ikora.
Bimwe muri ibyo bikorwa ngo harimo kuba Ambasaderi Itte yaranze kwitabira ubutumire yari yahawe ngo ahure na Minisitiri mushya wa Niger w’Ububanyi n’Amahanga.
Kugeza ubu ntacyo u Bufaransa buratangaza kuri kiriya cyemezo.
Ku wa Gatanu kandi ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hazenguruka andi matangazo yasabaga ba Ambasaderi b’u Budage na Amerika na bo kuva i Niamey bagasubira iwabo.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika cyakora yavuze ko Niger yayimenyesheje ko ko ayo matangazo yandi atasohowe na Minisiteri yayo y’Ububanyi n’Amahanga.
Umwe mu bagize agatsiko kahiritse Bazoum ku butegetsi yemereye Ibiro Ntaramakuru Reutes ko Ambasaderi w’u Bufaransa ari we wenyine wasabwe gutaha.
Tanga igitekerezo