Myugariro Niyigena Clément w’Ikipe ya APR FC, yagize icyo avuga ku burwayi butandukanye yagize bwatumye adasozanya umwaka w’imikino na bagenzi be, ashimangira ko Typhoïde yarwaye ari yo yamuzahaje cyane.
Kuri iki Cyumweru ni bwo APR FC yegukanye Igikombe cya shampiyona cya 21 mu mateka yayo, nyuma yo gutsinda Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona.
Ni Igikombe iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yegukanye, mu gihe ku wa Gatandatu w’iki cyumweru izahurira na Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro ushobora gusiga isoje umwaka w’imikino itwaye ibikombe bibiri.
Cyo kimwe n’umukino wa Gorilla FC, byitezwe ko Niyigena Clément atazagaragara muri uriya mukino uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Uyu musore uri mu bo APR FC yari yubakiyeho ubwugarizi bwayo amaze igihe atayikinira, ku mpamvu z’uburwayi butandukanye yahuye na bwo mu minsi ishize.
Clément byabanje kuvugwa ko arwaye Malaria, nyuma haza Typhoïde mbere yo kurwara ubundi burwayi butatangajwe.
Byavugwaga cyakora cyo yaba arwaye uburwayi bwatumaga mu bihaha bye havamo amazi.
Uyu musore yabwiye ISIMBI ko uburwayi bwamuzahaje ari Typhoïde, gusa kuri ubu akaba ari kumererwa neza.
Ati: "Nari nabanje kurwara typhoïde nyuma nza kugira ikibazo cyo mu gatuza. Baramvuye gusa ntabwo birarangira neza. Icyo mvuga ni uko mu gatuza hatarakira neza.”
Niyigena Clément uri mu mwaka we wa mbere muri APR FC, yageze muri iyi kipe mu mpeshyi ya 2022 avuye muri Rayon Sports yari yaratijwemo na Marines FC.
Tanga igitekerezo