Abatuye ku Kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi, Intara y�Iburengerazuba, bavuga ko bahangayikishijwe n�imibereho yabo, aho imiryango imwe n�imwe ngo ibasha kurya rimwe ku munsi, ibyo ngo bikaba biterwa n�umubare munini w�abagize umuryango.
Aba baturage bavuga ko ibyo kuboneza urubyaro batangiye kubyigishwa n�ubundi baramaze kubyara abana benshi, aho usanga urugo rumwe rufite abana barindwi, icyenda cyangwa se n�abari hejuru ya 10.
Umusaza uri mu kigero cy�imyaka nka 60 avuga ko abaturage barya saa sita ari mbarwa. Ati �Niba se umuntu afite umuryango w�abana batanu cyangwa se barindwi urumva afite ibyo kubahaza, urwo rubyaro twaruboneje igihe cyararenze, twarabaye benshi�.
Undi ati �Abana icyenda nabyaye, nagombaga kubyara nka 20 kuko twebwe twagiraga ibyo kurya icyo gihe, byarahindutse ubu ni bike cyane, ntabwo barya, barya nka nimugoroba babonye nk�ibijumba bibiri, uwabonye ibijumba bibiri cyangwa imyumbati aba akaze pe�.
Umusaza ufite imisatsi yabaye uruyenzi na we ashimangira ko kuboneza urubyaro babimenye amazi yararenze inkombe,none ubu bamwe bakaba bataranabyumva neza.
Ati �Njyewe navutse ibyo kuboneza urubyaro bitariho, batangiye kubyigisha ari nk�impitagihe, no kugira ngo abahungu bacu babyumve biragoye�.
Umuyobozi ushinzwe irangamimerere n�ibibazo by�abaturage mu Murenge wa Nkombo, Umuhire Neophyte, aganira na Radiotv1, avuga ko iyo banditse abana, mu kwezi kumwe aba ari nka 40 cyangwa 50.
Ati �Urumva rero ntabwo turinganiza, ntabwo turinganiza imbyaro�.
Akomeza avuga ko ibi biterwa n�imyumvire ya bamwe mu baturage ndetse n�imyigishirize y�amwe mu madini abuza abayoboke bayo kuboneza urubyaro.
Ikirwa cya Nkombo gifite ubuso bwa 29.7Km2 kikaba gituwe n�abaturage basaga ibihumbi 19, aho abagera ku 1850 batuye ku bucucike bwa Km2 imwe. Abagera ku 7608 babarizwa mu kiciro cya kabiri cy�Ubudehe n�aho ababarirwa mu 2227 bari mu cya mbere.
Abenshi muri aba baturage batunzwe n�uburobyi n�ubwo bwose bavuga ko amabwiriza mashya bashyiriweho atemerera buri wese kuba yaroba.
Tanga igitekerezo