Nk’uko bisanzwe ko tubagezaho inkuru y’abakunzi bacu batugezaho baba bagisha inama ngo bakunde barusheho kumererwa neza,abenshi banashima ko bibakura mu bwigunge, ni muri urwo rwego hari undi wagishije inama kuko ngo arasumbirijwe.
Yatangiye avuga ko atari bwivuge umwirondoro we bitewe n’impamvu z’umutekano we, aho agisha inama y’icyo yakora nyuma y’uko ngo yatwise agatangira gutwarira undi mugabo baturanye.
Yagize ati”Sindi bwivuge ku bw’umutekano wanjye.Ntuye mu mujyi wa Kigali ariko mpaje vuba kuko nibwo ngiye kuhamara umwaka.Nkishakana n’umugabo wanjye nari isugi.Nyuma yo gushyingiranwa mu 2021 ntitwahise twihutira kubyara biturutse ku bushake bwacu twembi.
Njye n’umugabo wanjye twarakundanaga pe kandi n’ubu ni uko.Nyuma y’uko rero twimukiye mu Mujyi wa Kigali, ku bushake bwacu twanzuye ko tugomba kugira umwana ndetse tubyemeranywaho kuko twari tumaze kwiyubaka no kwisanzura mu buryo bw’amarangamutima nk’abashakanye.
Igihe cyarageze muri uyu mwaka ahagata nko muri Werurwe ndasama ntagira kugira ibimenyetso n’ubundi by’umugore utwite.Igitangaje rero ni uko byarangiye n’umva mpuzwe umugabo wanjye nkumva ntashaka ko anyegera nyamara nkumva nishakira ko umugabo duturanye ariwe wajya ampora iruhande ndetse nkumva twajya tunakora imibonano mpuzabitsina mu kimbo cy’umugabo wanjye.
Gusa n’ubwo mbabwira ibyo ntabwo uwo mugabo tugirana imibanire idasanzwe ni umuturanyi nk’abandi bose nta kidasanzwe.None mbigenze nte?
Tanga igitekerezo