Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yasabiwe igifungo cy’imyaka itanu mu gihome mu bujurire bw’ubushinjacyaha bw’icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.
Ubujurire bw’ubushinjacyaha na Nkundineza Jean Paul bwaburanishijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nyakanga 2024 mu rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko butishimiye imikirize y’urubanza rwa Nkundineza kubera inenge zarugaragayemo aho bavuga ko Nkundineza atigeze yemera icyaha kuva mu bugenzacyaha kugeza mu rubanza mu mizi, nyamara Urukiko rw’Ibanze rumugabanyiriza ibihano.
Icyo gihe Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rwemeje ko icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha kidahama Nkundineza.
Umushinjacyaha yasabye ko Nkundineza ahamywa ibyaha byose aregwa kuko bimuhama.
Mu kwiregura, Nkundineza Jean Paul avuga ko ntamakuru y’ibihuha yigeze atangaza aho yasabye ko Urukiko Rwisumbuye rwazashingira ku mategeko agenga umwuga w’Itangazamakuru.
Ku bijyanye n’icyo Umushinjacyaha yamuregaga cyo gutangaza ibihuha by’uko hari abakobwa batanze ubuhamya babibwirijwe na Mutesi Jolly, Nkundineza avuga ko ayo makuru yayiherewe n’umugore wa Prince Kid.
Ku cyaha cyo guhohotera uwatanze amakuru, yavuze ko link ziri mu kirego zakumvwa mu rukiko kuko nta makuru na make yigeze atangaza y’ibihuha atayabwiwe na nyir’ubwite.
Nkundineza kandi yiregura ku cyaha cyo kwibasira uwatanze amakuru avuga ko nta cyabayeho.
Umwunganizi wa Nkundineza avuga ko impamvu z’ubujurire bw’ubushinjacyaha zidakwiye guhabwa ishingiro kuko urukiko rw’Ibanze nta kosa rwakoze.
Biteganyijwe ko Urubanza ruzasomwa tariki 31 Nyakanga saa Kumi.
Tanga igitekerezo