
Nyuma y’Igihe kirenga iminsi 30 Nsanzimfura Keddy ari mu igeragezwa,kuri ubu yamaze gusinya mu ikipe ya El-Qanah (Canal SC) ikina muri Shampiyona y’icyiciro cya Kabiri mu Misiri.
Ni ikipe yagiyemo avuye muri shampiyona y’Urwanda nyuma yo kunyura mu makipe atandukanye arimo Lajeunness na APR FC.Gusinya muri iyi kipe ni nk’intsinzi kuri musore kuko yagiye abyifuza kuva na mbere.
Amafaranga azajya ahembwa ku kwezi ntabwo birashyirwa hanze gusa hari amakuru avuga ko yaba yasinye imyaka ibiri muri iyi kipe.
Uyu mukinnyi wakinnye anyura ku mpande muri APR yagiye ayigiriramo ibihe byiza ariko atibagiwe n’ibibi.Aha twavuga nk’igihe yigeze gufatirwa ibihano muri iyi kipe kuva muri Kanama 2022 kubera imyitwarire itari myiza ndetse aza no gutizwa muri Marine FC.
Yari yahawe amezi abiri ari mu bihano byaje kurangira bamwongeza andi mezi 4 agikorera imyitozo mu Intare FC, umushahara we akajya ahembwa 50% ndetse atakwisubiraho agafatirwa ibihano bikomeye.
Tanga igitekerezo