
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko hakwiye ubwubahane hagati y’abatuye Isi kuko nta waremye undi, kandi ko bose bakwiye kumva ko bafite ubushobozi bwo kwiteza imbere.
Ubu butumwa yabugejeje ku rubyiruko rwateraniye muri Intare Arena mu karere ka Gasabo kuri uyu wa 23 Kanama 2023, rwizihiza imyaka 10 ihuriro ry’urubyiruko mu Rwanda rizwi nka ‘Youth Connekt’ rimaze ritangijwe.
Yagize ati: “Hari ibyo dushoboye kandi nk’Abanyarwanda, nk’Abanyafurika, turi abantu nk’abandi. Iyi Si twese uko tuyituye, birazwi ko hari ibihugu bikomeye, bikize ndetse bibwira abandi uko bakwiriye kubaho, bibategeka. ‘Ugomba kubaho utya’.”
Perezida Kagame yagaragaje ko n’ubwo ibihugu byo hanze ya Afurika byiyumvamo imbaraga kurusha ibiri kuri uyu mugabane, nta ruhare byagize mu iremwa ry’Abanyafurika cyangwa se Abanyarwanda ku buryo byabahitiramo uko bakwiye kubaho.
Ati: “Aho ngaho njye ngira ikibazo, nk’abantu nta waremye undi, twaremwe na za mbaraga zindi tudasobanukiwe neza ariko njye nawe, n’undi, waba uva muri Amerika, mu Bushinwa, mu Buhinde, mu Burusiya, mu Burayi, hehe…, njye nawe turi abantu, nta muntu waremye undi. Aho ni ho dushingira ko abantu bagomba kubahana.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko atakwemera kubaho uko abandi babishaka. Ati: “Ntabwo waza ngo untegeke uko ngomba kubaho. Ndakwangira. Mbaho nk’uko bikwiye, nk’uko mbishaka. Ntabwo byaba nk’uko wowe ubibona cyangwa uko ubishaka kuko ntabwo ndi umutungo wawe, ntabwo ndi itungo ryawe. Ibyo rero ni byo bivamo ka gaciro tuvuga buri munsi. Agaciro abantu ni bo bakiha, bakigenera.”
Perezida Kagame yavuze ko mu gihe Abanyafurika bazumva ko bafite agaciro nk’ak’abandi, ni bwo bazabona ko badakwiye gusigara inyuma mu iterambere, bahaguruke, bakoreshe ubushobozi bwabo kugira ngo bagere ku ntego bazaba bihaye.
Tanga igitekerezo