
Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Karidinali Kambanda, yasabye abantu gufasha imbabare n’abakene kuko ngo ntibashobora gukunda Imana mu gihe batabakunda.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2023 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe gufasha abakene, agira ati: “Kwita ku bakene n’imbabare, ni uburyo bufatika bwo gutunganira Imana no kwitagatifuza. Ntabwo ushobora gukunda Imana utabona mu gihe udakunda mugenzi wawe cyane cyane ubabaye n’umukene ubona n’amaso yawe.”
Iyi nyigisho kandi yanayitangiye mu igororero rya Nyarugenge ubwo yasuraga abafungiwemo kuri uyu munsi wo gufasha abakene. Yifashishije ubutumwa buri muri Matayo 25:34b-36.
Muri iyi mirongo handitse hati: “Nimuze, abahawe umugisha na Data, muhabwe Ingoma mwateguriwe kuva isi ikiremwa; kuko nashonje mukamfungurira; nagize inyota mumpa icyo kunywa; naje ndi umugenzi muramfungurira; nari nambaye ubusa muranyambika; nari ndwaye muransura; nari ndwaye muransura; nari imbohe muza kundeba.”
Kiliziya irashishikariza abemera Imana kwita ku bakene n’imbabare muri izi mpera z’umwaka kuko ngo kwemera kutagira ibikorwa ntabwo kuba ari ukwemera kuzima.
Tanga igitekerezo