Umukobwa witwa Musenga wari mu kigero cy’imyaka 20 wo mu kagari ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga Akarere ka Nyagatare yashyinguwe kuwa Kabiri tariki ya 16 Nyakanga 2024, nyuma yo gupfa kuwa Mbere bikavugwa ko yazize ibiryo birimo inyama z’ipusi yasangiye n’abavandimwe bivuye ku muturanyi wabo ku cyumweru.
Nyina w’uwo mukobwa ,avuga ko umugore baturanye yaje mu rugo rwabo asaba abana kuzana isahani yo gushyiramo ibiryo byo kugaburira nyina uri ku kiriri dore ko amaze iminsi mike abyaye . Uwo mubyeyi avuga ko umwana yahaye umuturanyi isahani agashyiramo ibiryo akabuzwa kubirya n’undi mwana nyuma yo gukeka byarozwe .
Uwo mubyeyi yagize ati" Amaze kuzana iyo sororit musaza we yarapfunduye abonamo inyama enye n’ibitoki bitagera Kuri bitandatu ,musaza we yarabyemo aravuga ngo mawe ibi b’iryo ntubirye babijyana mu nzu yabo ."
Uwo mubyeyi yakomeje avuga ko umuturanyi yabahaye ibiryo agamije kuroga abagize umuryango we .
Yagize " Amaze kumuha ibyo biryo yaramubwiye ngo agaruke atware ibido y’amazi kuko urebye yashaka ko uwuticwa n’inyama azira ayo mazi ."
Nyuma y’umugore wo muri urwo rugo abujijwe kurya ibiryo bivugwa ko byarimo inyama z’ipusi,umwana w’umukobwa wari wabizanye we n’abavandimwe be babijyanye kubirira mu rutoki .
Bamwe mu baturanyi bakeka uwo mukobwa yazize kugaburirwa inyama z’ipusi , bahawe n’ umuturanyi wabo kugeza ubu waburiwe irengero nyuma yo kumva ibyabaye .
Umwe mu baturanyi yavuze ko uwo mukobwa mbere yo gupfa yarutse imbavu z’ipusi ndetse akavuga ko mu rugo rw’uwazibahaye bari babaze inyama zayo.
Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Akagari ka Kirebe aganira na BTN TV yavuze ko umugore ushyirwa mu majwi n’abaturage n’uwo muryango ,naboneka ubuyobozi buzabaganiriza ndetse icyo kibazo kigashyirwa mu Nteko y’abaturage muri ako kagari.
Amakuru avuga ko uretse uwo mukobwa wapfuye ,abana babiri bavukana nawe nabo barembye .
Umubyeyi avuga ibiryo byishe umwana we ariwe wagombaga kubirya .
Nyuma yo gusangira n’abavandimwe ibiryo yagombaga kumena, yapfuye nyuma y’umunsi umwe babiriye .
Tanga igitekerezo