Nzanywayimana Eliezer w�imyaka 34, ari gushakishwa n�inzego z�umutekano nyuma yo gukekwaho kwica se Ndindayino Samuel w�imyaka 74 na nyina Mukaburanga Rachel w�imyaka 62, bombi bari batuye mu mudugudu wa Gakomeye,akagari ka Kigarama mu murenge wa Kanjongo,akarere ka Nyamasheke,abakase amajosi akoreshe icyuma agahita atoroka,abaziza kumwangira kugurisha umunani bamuhaye.
Aya makuru,nk�uko Bwiza.com yayatangarijwe n�imfura ya ba nyakwigendera,Nyirahaguma Dative w�imyaka 42,utuye mu mudugudu wa Musasa,akagari ka Raro muri uyu murenge, ngo bayamenye aturutse ku mwuzukuru wa ba nyakwigendera babanaga, umuhungu w�imyaka 15 wiga mu wa 5 w�abanza,wari uvuye kwiga indirimbo za korali ku rusengero rw�itorero M�thodiste Libre mu Rwanda ( EMLR) Ruheru) asengeramo hafi aho.
Uyu mwana ngo wari usanzwe agera mu rugo akahasanga nyirakuru urugi rwo mu gikari rukinguye akarusunika akinjira, yahageze arusunitse yumva rurakinze, ahamagaye nyirakuru yumva ntiyitaba,ahubwo abona uyu nyirarume ngo wari umaze imyaka 2 I Kanombe mu mujyi wa Kigali adaheruka muri uru rugo, ariko ngo abahamagara buri munsi kuri telefoni ababwira ko agiye kuzaza akabica bose akabamaraho ntasige na kamwe, abona akinguye wa muryango w�igikari amwirukaho n�inkota ndende ijejeta amaraso,umwana yiruka atabaza avuza induru,abaturanyi batabaye,basanga intumbi zombi zirambitse mu gikari,zikase imihogo,amaraso avirirana.
Uyu mugabo muri uko kwiruka ahunga,ngo yageze kuri santere y�ubucuruzi ya Kamina,hafi aho, ajya mu iduka kugura bodaboda, abatari bamenye ibyabaye,batanamuherukaga, ariko bamubonana amaraso menshi mu biganza,nta kindi afite, bamwegera bamubaza impamvu aho kubasuhuza badaherukana ahita yinjira n�igihunga cyinshi yigurira bodaboda, arabihorera amaze kuzihabwa arishyura akomeza yihuta,bayoberwa ibyo ari byo, ni bo bavuze ko bahamubonye inkuru ikimenyekana.
Ati�� Inkuru yangezeho ndi mu nzira mva mu isoko rya Kirambo, mpamagawe na datawacu duturanye,ambwira ko bimwe musaza wanjye yahoraga yigamba ko azagaruka ino asiga intumbi, abikoze,intumbi z�ababyeyi banjye bombi zigaramye mu gikari mu rugo, mpita mpamagara umugabo turaza dusanga koko yabarangije nk�uko yari yarabidusezeranije.��
Bwiza.com imubajije icyo yumva yaba yabajijije, Nyirahaguma yavuze ko uyu mugabo ngo wa 8 mu bana 9 babyaye, byose yabitangiye muri 2017,ubwo yabonaga mushiki we w�umuhererezi iwabo agiye gushyingirwa, ngo avuga ko atazemera gusigara wenyine ngo abe umugaragu w�iwabo igihe mushikiwe azaba yarushinze, ko na we afite fiyanse, ko batabashyingiriye rimwe,nta mahoro bazagira,ngo ko bagomba kumuha umunani,bakabashyingirira rimwe niba bashaka kubaho.
Umuryango ngo wabuze ayandi mahitamo, uraterana wemeza ko mukuru we wari ugiye gutura mu ruhango amusigira inzu ye akayishakiramo,agahabwa n�umunani we yubakamo, we na mushikiwe bashyingirirwa umunsi umwe mu itorero EMLR Ruheru muri uyu murenge.
Ati�� Amaze guhabwa umunani we nk�aho yawubatsemo, yabwiye papa ko ashaka kuwugurisha,papa aramwangira amubwira ko kugurusha agasambu yahawe n�ababyeyi nta kandi afite kandi ari kubyara bidakwiriye, ko ahubwo yakubakamo akava mu nzu ya mukuru we.��
Yakomeje ati�� Yabwiye papa ko ubwo amubujije kugurisha ashaka uhatisha akajya ahahinga, papa amubwira ko aho kuhaha undi amafaranga yo kuhatisha ayamuha ,amuha amafaranga 15.000 y�imyaka 2, undi ntiyashirwa,atangira guteza intugunda zikomeye mu rugo, avuga ko ubwo natwe dushyigikiye papa,twanga ko agurisha,igisigaye ari intumbi zacu,atazashirwa atatumaze,akanabivuga ku mugaragaro abaturanyi n�abayobozi mu mudugudu babyumva.��
Ngo muri ibyo bihe se yategewe mu nzira ataha,atabarwa n�abatambukaga ariko ayoberwa uwamuteze,mugitondo uwo muhungu we azinduka avuga ko yateze nabi akamuhusha,akamukizwa n�abagenzi ariko ubutaha atazamuhusha,se ameneyeraho ko ari we wamuteze. Ngo yahise afata umugore we bajya kuba iwabo w�uwo mugore mu murenge wa Macuba, bahita bahava bajya mu mujyi wa Kigali,aho nta gifatika yahakoraga,
Aza no kubanira nabi cyane umugore we hafi yo kumwica na we, ubuyobozi bw�umurenge wa Kanombe yabagamo bubikemura buvuga ko bagabana ibyo bari bafite umugore akagaruka iwabo atarahasiga ubuzima, umugore agaruka iwabo,ariko amusubiraho rwihishwa aho I Kigali,kuko ngo yari afite inda nkuru ya 2 arayihabyarira,umwana yari agize amezi 4 asanga umukuru,bakaba bafitanye abana 2.
Ati�� Mu gihe yari amaze iminsi ahamagara kuri telefoni abwira papa na mama n�abandi bo mu muryango ko bamwitegura,ko agiye kuzaza agarika ingogo,ku cyumweru tariki ya 31 Nyakanga,ubwo nari mvanye na mama gusenga, yambwiye ko yumva ari kunsezeraho kuko uwo Ndindayino amuhamagara buri munsi amubwira ko agiye kuza kubica niba bakomeje kumwangira kugurisha umunani we, mubwira ko ari ukubatera ubwoba atabikora,ariko umukecuru akambwira ko arara yumva ubwoba ari bwose,none dore birabaye.��
Bwiza.com imubajije uburyo yabishemo,ati�� Ntawa menye igihe yaziye, gusa mu saa kumi n�ebyiri n�igice z�umugoroba wo kuri uyu wa gatandatu,tariki 6 Kanama, mama ubwo yari ari imbere y�igikoni ahata intoryi zo guteka, yamwubikiriye akamushinga inkota mu ijosi agakeba, mu gihe barwanaga avuza induru,papa wari uryamye yahise asohoka nta cyo yambaye,uretse agatenge gashaje ,ka mama yari afite mu kwaha, areba igitakishije mama, na we bakubitanira mu muryango amushinga ya nkota mu ijosi na ryo ararikeba,intumbi zombi agusha aho , ni bwo yumvaga uwo mwana akomanze asohoka amwirukaho na we n�iyo nkota,umwana mu kwiruka atabaza ayoberwa aho arengeye, tuje dusanga intumbi zicurikiranye ,iya mama imbere y�igikoni,iya papa imbere y�umuryango w�inzu nini ujya mu gikari.��
Avuga ko imyitwarire ya musaza we yari mibi cyane,kugeza n�aho umukuru w�umudugudu yigeze ku mubwira ko azamutangira raporo inzego z�umutekano zikamubakiza,ari bwo yahise ahava akagenda,akaba agarutse akora ibara.
Ati�� Turasaba inzego z�umutekano kumushakisha kugeza igihe abonekeye kuko urebye izo ntumbi zombi z�ababyeyi bacu,n�ukuntu yahoraga ahamagara akoresha telefoni zinyuranye avuga ko agiye kuza kuturimbura,dore ko yari yarananze kwiga ageze mu wa 2 wisumbuye,agahitamo kuba ikirara mu mijyi nka Kamembe n�ahandi, akadutesha umutwe kugeza kuri iri shyano akoze, turifuza rwose ko afatwa akabiryozwa.��
Umunyamabanga nshingwabikorwa w�akagari ka Kigarama Mukankusi Josiane, yabwiye Bwiza.com ko bikiba bahise bahagera n�inzego z�umutekano na RIB, bagahumuriza umuryango n�abaturanyi ba ba nyakwigendera,agasaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku cyo bumvise cyose gishobora guhungabanya umutekano.
Ati�� Urumva ko yari amaze iminsi abateguza ko azaza kubarangizaho,bakabigumana aho kubivuga. Iyo babivuga kare twari kureba ingamba twafata ntahekure igihugu gutya. Bajye batangira amakuru igihe abagizi ba nabi nk�aba batangirwe batarakora ibara.��
Saa munani n�igice z�igicuku zo kuri uyu wa 6 Kanama imirambo ya ba nyakwigendera yahise ijyanwa mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma, mbere y�uko ishyingurwa mu ma saa tanu z�amanywa zo kuri uyu wa 7 Kanama.
Ubwicanyi mu ntara y�uburengerazuba buragenda bufata intera ndende kuko bibaye hatarashira n�ibyumweru 3 mu karere ka Rutsiro umusore w�imyaka 20 yishe se w�imyaka 77 amunigishije ikiziriko amuziza amafaranga 420.000 yari yagurishije inka,akaza no gufatwa,hari hashize nanone igihe gito muri Karongi umukobwa w�imyaka 25 yishe ateye icyuma umwarimu w�imyaka 63 amuziza amafaranga 8.000.
Aramutse afashwe agashyikirizwa ubutabera,akaburanishwa agahamwa n�icyaha,yahanishwa ingingo ya 107 y�itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n�ibihano byabyo,aho igira iti�� Umuntu wese wica undi abishaka aba akoze icyaha.Iyo abihamijwe n�urukiko ahanishwa igihano cy�igifungo cya burundu.
4 Ibitekerezo
GAHONGAYIRE MARIE CHANTAL Kuwa 08/08/22
Ntakindi gisigaye ni ugutegereza Kristo
Birababaje kumva ubyara umwana uziko urimo ugwiza amaboko ahubwo urimo ugwiza abanzi!!!!!?????
Subiza ⇾Gusa amakuru yose ajye atangirwa ku gihe kandi ahabwe agaciro
GAHONGAYIRE MARIE CHANTAL Kuwa 08/08/22
Ntakindi gisigaye ni ugutegereza Kristo
Birababaje kumva ubyara umwana uziko urimo ugwiza amaboko ahubwo urimo ugwiza abanzi!!!!!?????
Subiza ⇾Gusa amakuru yose ajye atangirwa ku gihe kandi ahabwe agaciro
Kuwa 08/08/22
Mumukatire burundu peee! Mutangaze amazina ye
Subiza ⇾uwihanganye Pierre Kuwa 08/08/22
Umugizi wanabi babashakishe babahane mudufashije nyakubahea yashyiraho igihano cyurupfu uwishe mugeziwe nawe bagahita bamurasa birambabaje cyane
Subiza ⇾Tanga igitekerezo