Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Ruhango ya Mbere, Akagari ka Ruliba, Umurenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, bavuga ko inzu zabo zasinzwe mu manegeka n’ikorwa ry’umuhanda Ruliba-Karama- Nyamirambo, none ubu bakaba baryama bafite impungege ko bucya zabaguye hejuru.
Mu kwezi kwa Gatandatu nibwo haturikijwe intambi, hamenwa urutare rwa Semafigi rwari ku musozi ‘Mont Kigali’ hakorwa uyu muhanda wa kaburimbo, inzu z’abaturage zihegereye zahise zitangira gusaduka, bityo imiryango byagaragaraga ko iri mu nzu zishobora guhita zisenyuka Leta irayikodeshereza mu gihe yari itegereje ko bahabwa ingurane cyangwa bagasanirwa.
Ni amezi abiri bari bishyuriwe, bamaze kubona ko arangiye bahisemo gusubira muri izo nzu zabo n’ubwo bwose baryama bazi ko zishobora kubagwaho muri iki gihe cy’umuhindo.
Uwamahoro Angelique, ni umubyeyi ubana n’abana be bane, umugabo we akorera kure ntabwo ataha buri munsi, aba mu nzu yasadutse impande zose, umuryango wo mu rugo waritse ndetse watangiye no guhomoka. Iyi nzu ye iri muri metero nka 12 uvuye ku mukingo w’umuhanda ufite nka metero zirenga 15 z’ubuhaname.
[caption id="attachment_146138" align="alignnone" width="992"] Uwamahoro Angelique yerekagana uburyo inzu ye igenda ihomoka[/caption]
Uyu mubyeyi avuga ko yavuye mu nzu yari yakodesherejwe nyuma yo kubona ko atazajya abona ubwishyu kandi n’umujyi wa Kigali wari wabakodeshereje utakibirebera.
Agira ati “Impungenge ni zose, umwana akinnye n’undi yahita ahirima kuri uyu mukingo muremure agapfa, inzu zacu zarangiritse ku buryo n’iyo imvura iguye n’ahatavaga hatangira kuva”.
[caption id="attachment_146140" align="alignnone" width="992"] Umuryango wo mu rugo w’inzu ya Uwamahoro[/caption]
Arakomeza, ati “Bari badukodeshereje, amezi abiri yarashije tubonye tutabona ayo kwiyishyurira twanzura kugaruka mu zacu n’ubwo turyama nta kizere dufite cyo kuramuka, tuba twikanga ko zatugwaho, nibatwishyure twimuke cyangwa badusanire niba aribyo babona bitashyira ubuzim bwacu mu kaga”.
Kimwe na Ndagijimana Jean Damascene ufite umugore n’abana batanu, na we ubu yavuye mu nzu yari yarakodesherejwe asubira mu ye, bigaragara ko yagiye isaduka impande zose kandi yari inzu ikiri nshya, n’izindi yakodeshaga agakuramo amafaranga yatungaga uyu muryango nazo zarasenyutse, ubu akaba abayeho mu buzima bugoye.
[caption id="attachment_146141" align="alignnone" width="992"] Ndagijimana J.D n’umuryango we basubiye muri iyi nzu yabo yagiye isaduka mu mpande zose[/caption]
Umuyobozi w’uyu mudugudu wa Ruhango ya Mbere, Kanyarutoki Dieudonnée avuga ko nk’ubuyobozi babona biteye impungege ko izi nzu zashyira ubuzima bw’aba baturage mu kaga.
Ati “Turasaba inzego zidukuriye kwihutisha iki kibazo abimurwa bakagenda abasanirwa nabo bigakorwa hirindwa ko hazagira uwo zizagwira kuko zarangiritse cyane”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagugenge, Nzaramba Kayisime, aganira na Bwiza.com, yavuze ko iki kibazo basanzwe bakizi, ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali ngo bakaba barimo kugishakira igisubizo mu gihe yita icya vuba.
Yagize ati” Icyo kibazo turakizi, aba mbere twarabishyuye abasigaye nabo turimo kuvugana n’Umujyi wa Kigali ngo tubahe ingurane bagende”.
Abajijwe igihe yumva byazaba byashyizwe mu bikorwa mu gihe abaturage bavuga ko iyi mvura ibahangayikishije, yasubije ati “Turimo turagikurikirana, ni mu gihe cya vuba, turacyarimo gushaka ingengo y’imari, tuzagikemura mu gihe cya vuba”.
Iki kibazo cy’abaturage bari bakodesherejwe kije kiyongera ku cy’abandi 30 bandikiye Umujyi wa Kigali bawusaba kubabarira imitungo yangijwe n’iri turitswa ry’intambi. Byari biteganijwe ko abari muri metero zitarenze 300 uvuye aho zaturikirije bangirijwe imitungo bagomba kwishyurwa, gusa bakemeza ko ntacyo bakorewe.
Ku wa 17 Nzeri 2019, mu Kiganiro Bwiza.com yagiranye n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Umutoni Gatsinzi Nadine, yari yatangaje ko bazakurikirana iki kibazo mu gihe kitarenze icyumweru, ubu abaturage bakaba bataregereje umuyobozi amaso yaheze mu kirere.
Ikindi aba baturage bavuga, ni uko umuhanda bari bafite wabahuzaga n’umunini ubu washyizwemo kaburimbo, ubu bawuciye abafite imodoka bakaba bazicumbikisha.
Inkuru bifitanye isano: Nyarugenge: Bahangayikishijwe n’inzu zabo zangijwe hakorwa umuhanda (Ruliba-Nyamirambo)
[caption id="attachment_146139" align="alignnone" width="992"] Inzu z’aba baturage ikorwa ry’umuhanda ryazisize mu manegeka[/caption]
[caption id="attachment_146142" align="alignnone" width="992"] Iyi nzu yasadutse ihereye hejuru[/caption]
[caption id="attachment_146143" align="alignnone" width="992"] Baba bafite impungenge ko abana babo cyangwa abantu bakuru bazahanuka kuri uyu mukingo[/caption]
Tanga igitekerezo