Abasore n’inkumi bakora amatelefone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga mu mujyi wa Kibeho w’akarere ka Nyaruguru, bavuga ko babangamiwe cyane n’uko aho bakorera ubu ngubu mu isoko rya kijyambere hadasakaye. Iyo imvura iguye irabanyagira ikangiza ibikoresho byabo n’izuba ryava ari ryinshi rikabica.
Ni nyuma yuko, mu rwego rwo guca akajagari, muri Mutarama 2023, ubuyobozi bw’umurenge wa Kibeho bubimuye aho bakoreraga ku mbaraza z’inzu z’ubucuruzi hirya no hino mu mujyi, bukabashyira hamwe mu isoko rya kijyambere.
Kubera ko aho bakorera ubungubu ari hanze, aba batekinisiye bavuga ko akazi kabo kazambye, ubukene bukaba bubamereye nabi. Barasaba gusakarirwa aho bakorera nk’uko bimeze mu karere ka Huye.
Niyobugingo Justin, umwe muri abo batekinisiye yagize ati: "Dukora mudasobwa, amatelefone, amaradio, n’ibindi byose bijyanye n’ikoranabuhanga n’amashanyarazi. Ni akazi kari kadutunze n’imiryango yacu. Batuvanye ku mbaraza “z’abakire” aho twakoreraga batuzana hano. Ariko urabibona nawe ntihasakaye. Iyo imvura iguye iratunyagira n’izuba ryava, rikatwica. Akazi karahagaze nta bakiliya tukibona. N’imitaka twari dufite barayitwambuye. Ntitugira aho tubika ibikoresho. Turifuza ko badusakarira.”
Naho Ndahimana Alexis avuga ko kuba ubuyobozi bwarabavanye ku mbaraza bukabashyize hamwe ari byiza.Ngo ikibazo ni uko hadasakaye.
Yagize ati “Twakoreraga ku mbaraza dutatanye. Igitekerezo cyo kudushyira hamwe ni cyiza. Ariko badusakarire cyangwa badushyire muri corridor nk’uko bimeze mu mugi wa Huye. Umuryango w’isoko urahenda wo ntitwawigondera. Hano ni heza rwose imbogamizi nuko hadasakaye.”
Aba basore bavuga ko ikibazo cyabo bakigejeje ku buyobozi bw’umurenge, ariko kugeza ubu ntacyo buragikoraho.
Abatuye mu mugi wa Kibeho nabo basanga aba basore n’inkumi bakwiye gufashwa. Ingabire Marie Grace avuga ko gukoresha telefone ye ahantu hadasakaye ari ikibazo.
Ati: "Ingorane ni uko iyo nje izuba rihanyicira. Nk’ubu rwose imvura iguye nahita nigendera nkazagaruka undi munsi. Ikindi, imvura ishobora kugwa muri telefone igapfa burundu kandi ugasanga nturibuyimwishyuze. Rwose babashakire ahantu heza hajyanye n’ubutaka butagatifu.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibeho, Nkurunziza Aphrodis, avuga ko babavanye ku mbaraza mu rwego rwo guca akajagari mu mugi w’ubukerarugendo. Naho ku bijyanye no gusakarirwa, avuga ko bahitamo gufata umuryango mu isoko kuko ihari, cyangwa bakagura ibikoresho bishya bakisakarira.
Ati “Twarababwiye ngo bishyire hamwe bafate umuryango mu isoko barabyanga. Bahitamo gukorera hanze. Twumvikana ko bazashaka ibyuma n’amabati bishya bagasakara aho bakorera. Kibeho ni umugi w’ubukerarugenda n’ubucuruzi bufite isuku. Nibamara kubona ibikoresho bazatubwire tubasakarire. Bazajya batanga imisoro bisanzwe nta bukode. Natwe ntitwanze ko bakorera ahantu heza bagateza imbere imiryango yabo.”
Gitifu avuga ko ikibazo cyakomeye aho sosiyete zicuruza itumanaho zibamburiye imitaka bitwikiraga yari yanditseho ibirango byazo.
Abatekinisiye bakorera aho ku isoko rya Kibeho mbere barengaga 15. Ariko magingo aya, abenshi baretse akazi. Abasigaye bakora ku buryo buhoraho ni 8.
2 Ibitekerezo
gilbert kamanzi Kuwa 06/06/23
muraho neza
Subiza ⇾muri aka karere ka nyaruguru umurenge wa mata akagali ka ramba umudugudu wa cyafurwe mwadukorera ubuvugizi byaba ngombwa mukanahasura pe! umuriro uca hejuru yumudugudu usanga indi mirenge ariko ntamuriro abaturage bafite pe .
ibi bidindiza iterambere .bamwe bagerageza kwirwanaho bagashaka imirasire yizuba nka panel solar ariko umuriro zitanga ni muke ntakintu byafasha nagato.
ibi bimaze imyaka biteje ikibazo gikomeye kuko uwo muriro uca kubaturage wahageze mbere yumwaka wa 1994 magingo naya ntamuriro urahagera.
ibijyanye namazi abaturage nabyo babifiteho ikibazo kuko bahawe amazi ariko ni umurimbo ntanarimwe bigeze bayakoresha na rimwe
murakoze.
gilbert kamanzi Kuwa 06/06/23
muraho neza
Subiza ⇾muri aka karere ka nyaruguru umurenge wa mata akagali ka ramba umudugudu wa cyafurwe mwadukorera ubuvugizi byaba ngombwa mukanahasura pe! umuriro uca hejuru yumudugudu usanga indi mirenge ariko ntamuriro abaturage bafite pe .
ibi bidindiza iterambere .bamwe bagerageza kwirwanaho bagashaka imirasire yizuba nka panel solar ariko umuriro zitanga ni muke ntakintu byafasha nagato.
ibi bimaze imyaka biteje ikibazo gikomeye kuko uwo muriro uca kubaturage wahageze mbere yumwaka wa 1994 magingo naya ntamuriro urahagera.
ibijyanye namazi abaturage nabyo babifiteho ikibazo kuko bahawe amazi ariko ni umurimbo ntanarimwe bigeze bayakoresha na rimwe
murakoze.
Tanga igitekerezo