Umutwe mushya witwa UFPC (Union de force de la défense patriotique congolaise) uherutse gushingirwa muri Nyiragongo ugamije gukubita inshuro M23, wakoze imirwano yawo ya mbere mu ijoro ryo kuwa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri, ariko urwana n’undi mutwe w’inyeshyamba utari M23.
Iyo mirwano n’ubundi yabereye muri Nyiragongo, mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, itariki 25 Nzeri, aho amakuru avuga ko izi nyeshyamba za UFPC zahanganye n’inyeshyamba za APCLS (umwe mu mitwe yibumbiye mu kiswe Wazalendo).
Biravugwa ko imirwano hagati y’iyi mitwe ishingiye ku kurwanira kugenzura imidugudu ya Kanyamahoro na Kanyaruchinya nk’uko byemezwa n’abatangabuhamya bongeyeho ko byateye ubwoba abaturage batangiye guhunga.
Ni mu gihe benshi mu bavanwe mu byabo n’intambara baturutse muri Teritwari za Nyiragongo na Rutshuru bari bahungiye muri iki gice cyabereyemo imirwano, hakaba hari impungenge ko bashobora guhunga kuri iyi nshuro binjira i Goma iki kibazo kidahagaritswe vuba nk’uko umusesenguzi wavuganye n’umunyamakuru Justin Kabumba avuga.
Tanga igitekerezo