Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo igihugu cya Korea y’Epfo giherereye ku mugabane w’Aziya, cyatangaje ko hari inkunga ingana na miliyoni 3 z’Amadolari zizasaranganywa mu bihugu bine byo muri Afurika byazahajwe n’inzara ikabije .
Binyuze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Korea, ibihugu bya Zimbabwe na Zambia byagenewe inkunga ya miliyoni 1 y’amadolari (Miliyari 1Frw n’imisago), ni mu gihe Namibia na Malawi byo byemerewe angana n’ibihumbi 500 by’amadolari kuri buri gihugu.
Iyi mfashanyo biteganyijwe ko izanyuzwa mu kigo gishinzwe ibiribwa cy’umuryango w’abibumbye ’WFP’, nk’uko byatangajwe kuri uyu wa mbere na The Korea Times dukesha iyi nkuru.
Byemejwe nyuma y’uko kandi igihugu cy’u Rwanda giherutse kugoboka bimwe muri ibi bihugu. U Rwanda rwahaye Zimbabwe na Zambia toni z’ibiribwa mu rwego rwo guhangana n’inzara iri guterwa n’imihindagurikire y’ikirere.
Ibi bihugu bine byemerewe iyi nkunga na Korea y’Epfo, muri iki gihe bizahajwe bikomeye n’ibibazo by’amapfa yaturutse ku zuba rikabije ryibasiye igice kinini cy’amajyepfo y’umugabane w’Afurika.
Uku kwiyongera kw’amapfa bikomeje gutiza umurindi ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa kuri uyu mugabane, aho ikiguzi cy’ubuzima n’imibereho gikomeje gutumbagira bikanateza imyigaragambyo yamagana imibereho igoye.
Tanga igitekerezo