Ku Cyumweru tariki ya 4 Kamena, Alma Cooper yambitswe ikamba ryo kuba Nyampinga wa USA 2024 nyuma y’amezi make uwari ufite iri kamba riheruka yeguye kuri uyu mwanya.
Nyuma y’igihe hashakishwa uwaba Miss USA 2024 urugendo rwaje kurangira rusize Alma Cooper ariwe wegukanye iri kamba agiye kwambara mu gihe cy’umwaka umwe gusa.
Mu birori byabereye muri The Peacock Theatre i Los Angeles, Alma Cooper yegukanye ikamba rya Miss USA 2024 ni mu gihe Miss Kentucky Connor Perry yabaye igisonga cya mbere naho Danika Christopherson yabaye igisonga cya kabiri.
Miss USA 2024 yamenyekanye nyuma y’amezi make nyuma y’uko uwari ufite ikamba rya Miss USA 2023, Noelia Voigt n’uwahoze ari Miss Teen USA, UmaSofia Srivastava, beguye kuri izo nshingano.
Icyo gihe Miss USA 2023, Noelia Voigt yavuze ko yeguye kubera ibibazo byo mu mutwe ni mu gihe mugenzi we Miss Teen USA, UmaSofia Srivastava yavuze ko indangagaciro ze zitagihuye neza n’icyerekezo cy’umuryango utegura aya marushawa y’ubwiza.
Tanga igitekerezo