Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryijeje u Rwanda ubufasha bwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Virusi ya Marburg cyarugaragayemo.
Ku wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko iki cyorezo cyagaragaye mu Rwanda.
Itangazo iyi Minisiteri yasohoye rivuga ko hagikorwa iperereza rigamije kumenya inkomoko y’iyi ndwara, yungamo ko hashyizweho ingamba zo kuyirinda no kuyikumira mu bitaro no mu bigo nderabuzima bitandukanye.
MINISANTE yavuze ko "hatangiye igikorwa cyo kumenya abagiye bahura n’abagaragaweho n’iyi virusi, mu gihe abarwayi bakomeje kwitabwaho n’abaganga. Iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantu bayirwaye. Ntabwo ikwirakwizwa binyuze mu mwuka."
Umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yijeje guha u Rwanda ubufasha mu rwego rwo gukumira ubwiyongere bwa kiriya cyorezo.
Ati: "Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ubwandu bwa Marburg. OMS igiye kongera ubufasha bwayo ndetse izakorana na Guverinoma y’u Rwanda mu gukumira ikwirakwira ry’iyi Virusi no kurinda abari mu byago".
Minisante ku wa Gatanu ntiyigeze itangaza umubare w’abanduye kiriya cyorezo, gusa yavuze ko ari bake bagaragaye muri bimwe mu bitaro byo mu gihugu.
Mu bimenyetso biranga uwanduye virusi ya Marburg nk’uko Minisiteri y’Ubuzima yabitangaje, harimo kugira umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kuruka, kuribwa mu mitsi, cyangwa kuribwa mu nda.
Iyi Minisiteri yasabye uwo ari we wese wabigaragaza guhamagara Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) kuri nimero 114 cyangwa akegera ivuriro rimwegereye.
Yunzemo ko ikomeje "gukurikiranira hafi iki kibazo kandi irakomeza kubagezaho amakuru ajyanye n’iyi ndwara. Abaturage barasabwa gukomeza imirimo yabo birinda kandi bakaza ingamba z’isuku.”
Tanga igitekerezo