Perezida Paul Kagame yanenze ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe n’u Bufaransa, kubera uko biri kwitwara mu bibazo byugarije ibihugu bya Niger na Gabon.
Ibi bihugu bombi biheruka kubamo Coup d’état za gisirikare zashyize iherezo ku butegetsi bw’abari ba Perezida babyo.
Nko muri Niger ku wa 26 Nyakanga uwari Perezida w’iki gihugu yahiritswe ku butegetsi n’abasirikare bo mu mutwe wari ushinzwe kumurinda, mbere yo gusimburwa na Général Abdourahamane Tchiani wari ubakuriye.
Ibyabaye muri Niger byongeye kuba ku wa Gatatu w’iki cyumweru, ubwo Ali Bongo Ondimba wari Perezida wa Gabon kuva muri 2009 yahirikwaga ku butegetsi n’abasirikare bari bashinzwe kumucungira umutekano.
Ni Coup d’état yayobowe na Général Brice Clotaire Oligui Nguema wahise atangazwa nka Perezida wa Gabon by’agateganyo.
Haba muri Niger ndetse no muri Gabon, Coups d’état zakorewe abari ba Perezida ba biriya bihugu zakirijwe yombi n’abaturage.
Ni Coups ku rundi ruhande zamaganiwe kure n’ibihugu by’ibihangange, by’umwihariko u Bufaransa bwakoronije biriya bihugu byombi ndetse n’incuti zabwo zirimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nko kuva mu mpera za Nyakanga ubwo Mohamed Bazoum yahirikwaga ku butegetsi bwa Niger, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa byakunze kotsa igitutu abasirikare bafashe ubutegetsi babasaba kubusubizaho Bazoum.
Ku wa Gatatu Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika bwo yashishikarije igisirikare cya Gabon "kubungabunga ubutegetsi bwa gisivile", inashishikariza "ababigizemo uruhare kurekura no gutuma habaho umutekano w’abagize guverinoma".
Perezida Paul Kagame mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru Steve Clemons w’Umunyamerika, yanenze iriya myitwarire ya Amerika n’u Bufaransa.
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko igihangayikishije Abanyamerika n’Abafaransa ari amabuye y’agaciro kuruta imibereho myiza y’abaturage ba Niger na Gabon.
Ati: "Uyu munsi ku bijyanye na Gabon na Niger, Abanyamerika n’Abafaransa bahangayikishijwe cyane n’uburyo umutungo kamere bavana muri biriya bihugu uzakomeza kuboneka, ariko mu by’ukuri rwose ntibitaye ku mibereho myiza y’abaturage ba biriya bihugu."
U Bufaransa busanzwe butunzwe cyane na Uranium bucukura muri Niger, gusa kuva Bazoum yahirikwa ku butegetsi Uranium bwavanaga muri kiriya gihugu yarahagaritswe.
Niger na Gabon kandi biri mu bihugu u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikuramo amabuye menshi y’agaciro, by’umwihariko zahabu.
1 Ibitekerezo
Cyomoro Malik Kuwa 02/09/23
Ibyabereye muri Niger bitandukanye n’byo muri Gabon. Muri Niger, Perezida yari muri manda ye ya mbere naho muri Gabon Bongo yari yaragize ubutegetsi akarima k’umulyango. Ndetse yateganyaga gusigira ubutegetsi umuhungu we! Nkuko rero birimo biba muri kariya gace, abategetsi barambiranye - cyane cyane abarengeje manda ebyili cyanga imyaka cumi - bakwiye kureka abandi bakbasimbura yuko ibyo batagezeho muri icyo gihe cyose batazabigeraho biyongeza za manda. Urebye kandi, nta na hamwe mu bihugu abategetsi barambiranye, abaturage bateye imbere byaba mu bukungu cyanga muri politiki! Usanga ubutegetsi bushingiye ku gitugu, abantu batinyagambura. Ndetse akenshi igisirikari nicyo gifite ijambo. Kuriya guhirika ubutegetsi rero bishobora kuba ari byiza.
Subiza ⇾AMr Chang Kuwa 02/09/23
Wowe Malik Cyomoro, reka kuvuga ubusa utazi politique icyo isobanura. Reba uBuholande 1er ministre amaze imyaka irenga 10, Germany n’aho Angela Merkel yaramaze imyaka 16 k’ ubutegetsi ariko ibi bihugu bi 2 biteye imbere kuruta ibindi hano iburayi. Ibyo kuvuga ngo mandat 1 ihagije uribeshya.
Subiza ⇾Mr Chang Kuwa 02/09/23
Malik! Uvuga ibyo utazi. Iburayi hari abategetsi bamaze imyaka myinshi nka Mark Rutte wa Holland ni imyaka 13, Angela Merkel ni 16. Ese ko batagize imyaka 4 gusa bakagagarika?
Subiza ⇾Alias Kuwa 05/09/23
Icyo nkibwiye cyo ni uko baba Abafaransa, baba Abanyamerika ndetse n’abandi nta mpuhwe bafitiye Afurika uretse kuyisahura, kuyisahura gusa. Aho bigeze ariko barananiwe. Urugero ni gute uyu munsi wambwira ngo drc iri mu bihugu bikennye cyane, byagwingiye. Si abanyaburayi bakiyogoje. Nibatirwanaho nkubwije ukuri ko batazigera bagira icyo bageraho ,Kinshasa itungwa n’ibiva France kuva ku mugati nkaho bo batazi guponda amandazi n’ibisheshe. Oya rwose abakoronojwe n’ubufaransa rwose ntacyo bariho. Niba n’abongereza bubakaga n’ibikorwa remezo nk’imihanda. Afurika warakubititse.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo