Padiri Edouard Nturiye wari uzwi nka Simba yapfuye kuri wa Mbere tariki 26 Ukuboza 2022 nk’uko byemejwe na Diyosezi Gatolika ya Nyundo, mu itangazo yashyize ku karubanda.
Itangazo rya Diyosezi ya Nyundo rivuga ko "Padiri Nturiye yaguye mu bitaro bya Kabgayi azize uburwayi".
Padiri Nturiye wayoboraga Seminari nto ya Nyundo, yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside.
Uyu mupadiri yigeze guteza impaka mu 2016 ubwo hacicikanaga amafoto amugaragaza ahagararanye na Musenyeri Mwumvaneza Anaclet wa Diyosezi ya Nyundo, bambaye amakanzu y’abasaseridoti, basoma misa muri Gereza ya Rubavu.
Icyo gihe ku mbuga nkoranyambaga havuzwe byinshi niba uwahamijwe icyaha cya jenoside ari umupadiri, niba yemerewe gusoma misa.
Icyo gihe na IBUKA yagaragaje ko itishimiye iki kintu.
Diyosezi ya Nyundo yavuze ko igihe cyo guherekeza uyu wihaye Imana kizamenyekana mu rindi tangazo.
Tanga igitekerezo