Kuri uyu wa Kabiri, itariki 01 Ukwakira 2024, uwahoze ari umuganga, Eugene Rwamucyo, ufite imyaka 65, yitabye urukiko mu Bufaransa aho akurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ni urubanza biteganyijwe ko rutazoroha na gato kubera abanyamategeko bunganira uyu mugabo, barimo uwunganiye Kabuga Felicien ndetse n’umunyamategeko wunganira Agatha Kanziga, mu gihe mu bazatanga ubuhamya bumushinjura harimo n’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Rwamucyo aregwa gushishikariza kwanga Abatutsi, aregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, ubufatanyacyaha, ibyaha byibasiye inyokomuntu, n’ubugambanyi. Yakoze ubuvuzi mu Bufaransa no mu Bubiligi nyuma yo kuva mu Rwanda.
Uyu wahoze ari umuganga rero agiye kuburanishwa ashinjwa gukora Jenoside yakorewe abatutsi, nyuma y’imyaka mirongo itatu ibaye, ikigaragaza ko ibyaha nk’ibi bidasaza na nyuma y’imyaka mirongo uwabikoze ashobora kubiryozwa isaha iyo ari yo yose. Gusa kuri ubu arakekwa ntarahamywa ibyaha.
Eugene Rwamucyo, ufite imyaka 65, ashinjwa gufasha abari abayobozi gucengeza amatwara yo kwanga Abatutsi no kugira uruhare mu bwicanyi bwibasiye inyoko muntu no kugerageza gusenya ibimenyetso bya Jenoside yakorewe abatutsi.
Aramutse ahamwe n’icyaha, ashobora gufungwa burundu nk’uko tubikesha France 24.
Urubanza rwa Rwamucyo ni urwa munani mu Bufaransa rujyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abantu basaga miliyoni.
Bivugwa ko Rwamucyo, yegerewe n’abantu banga Abatutsi mu mpera z’imyaka y’i 1980 nyuma yo kuva kwiga mu Burusiya, nk’uko abashinjacyaha bavuga ko yahise atangira gukwirakwiza poropaganda zo kurwanya Abatutsi, bavuga.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ubwo yigishaga muri kaminuza, yagize uruhare mu iyicwa ry’abarwayi bakomeretse kandi afasha kubashyingura mu mva rusange "mu rwego rwa nyuma rwo gusenya ibimenyetso bya Jenoside", nk’uko ubushinjacyaha bwabivuze.
Umwunganizi we, Philippe Meilhac, yavuze ko Rwamucyo atemera ibyaha byose aregwa kandi akavuga ko ibyo aregwa bishingiye ku kuba arwanya Guverinoma y’u Rwanda iriho.
Uruhare rwe mu gushyingura imibiri mu mva rusange ngo rwatewe n’icyifuzo cyo kwirinda "ikibazo cy’ubuzima" cyari kuvuka iyo imibiri iguma ku gasozi.
Nyuma y’icyemezo mpuzamahanga cyo kumuta muri yombi cyatanzwe n’u Rwanda, Rwamucyo yafunzwe muri Gicurasi 2010 n’abapolisi b’u Bufaransa nyuma y’amakuru yatanzwe na bagenzi be bari mu bitaro bya Maubeuge aho yakoraga icyo gihe.
Emmanuel Daoud, umunyamategeko wa LDH na FIDH, imiryango ibiri iharanira uburenganzira bwa muntu iri mu barega yagize ati: "Yarwanyije ku mugaragaro Abatutsi kandi agaragaza ku mugaragaro ko ashyigikiye Guverinoma yakoze Jenoside."
Biteganijwe ko abatangabuhamya bagera kuri 60 bazatanga ubuhamya mu gihe cy’urubanza ruteganijwe gutangira kugeza ku itariki ya 29 Ukwakira 2024.
Mu Kuboza 2023, urukiko rw’u Bufaransa rwakatiye undi wahoze ari umuganga witwa Sosthene Munyemana, igifungo cy’imyaka 24 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Tanga igitekerezo