Umuririmbyi umaze gushinga imizi mu buryo bukomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bizimana Patient yatunguranye ashyira amafoto adasanzwe ku rubuga rwe rwa Twitter bituma abantu bamwibazaho.
Uyu muramyi umaze iminsi asezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko n’umukobwa witwa Karamira Uwera Gentille mu birori byagizwe ubwiru cyane, bikekwa ko hari icyo ahishiye abakunzi be bitewe n’ubutumwa buherekeje ayo mafoto yashyize hanze.
Amwe mu magambo aherekeje aya mafoto aragira ati"Igicaniro ntikikazime byinshi biri mu bubiko mutegereze mwihanganye "
Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku itariki ya 1 Gashyantare 1987 akurira mu Rwanda. Amashuri abanza yayize kuri Umubano Primary School iwabo i Rubavu akomereza ayisumbuye muri Saint Fidele aho yavuye ajya kuminuza mu icungamutungo muri muri ULK Kigali.
Umuziki yawutangiye akiri muto, agitangira kwiyumvamo impano yatangiye kwihatira kwiga gucuranga piano mu rusengero hanyuma bigeze mu 2007 asohora indirimbo ye bwite yitwa ‘Andyohera’ ari nabwo benshi batangiye kumubwira ko afite ijwi ryiza.
Amwe mu mafoto agaragara kuri Twitter ya Patient Bizimana
1 Ibitekerezo
NIYIGENA Felix Kuwa 10/06/20
Turabashimira ukuntu mu tugezaho amakuru agezweho Kandi ku gihe mukomereze aho ni byiza cyane
Subiza ⇾Tanga igitekerezo