Perezida Azali Assoumani w’ibirwa bya Comores yarusimbutse, nyuma yo kugabwaho igitero cy’abitwaje ibyuma cyasize akomerekejwe.
Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’iki gihugu kigizwe n’ibirwa biherereye mu nyanja y’Abahinde.
Madamu Fatima Ahamada yabwiye Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza ati: "Turashima Imana kuba ubuzima bwe butari mu kaga".
Guverinoma ya Comores yasobanuye ko Perezida Azali Assoumani yaterewe ibyuma i Moroni mu murwa mukuru, aho yari yitabiriye Misa yo gusabira umwe mu bayobozi baheruka gupfa.
Ahamada yunzemo "yakomerekejwe byoroheje" mbere yo gusubira iwe mu rugo.
Kuri ubu abagabye igitero kuri Perezida Azali Assoumani bamaze gutabwa muri yombi, n’ubwo icyatumye bamugabaho igitero kitaramenyekana.
Kugeza ubu kandi imyirondoro y’uwateye icyuma Perezida wa Comores ntabwo iratangazwa, gusa amakuru menshi avuga ko byakozwe n’umusirikare ukiri muto.
Ababonye Perezida Assoumani aterwa icyuma babwiye AFP ko uwamuteye icyuma bari babanje kumubona mu cyumba uwasezerwagaho bwa nyuma yarimo, yambaye ikanzu.
Bavuze ko bamubonye akomeretsa Perezida Azali Assoumani ikiganza mbere yo guhagarikwa n’umwe mu bari aho.
Azali Assoumani yagiye ku butegetsi bwa mbere mu 1999 biciye muri coup d’état ya gisirikare, yongera kubugarukaho muri 2016 ubwo yatsindaga amatora ataravuzweho rumwe.
Ni amatora yavuzwemo ubujura bw’amajwi ndetse akurikirwa y’imyigaragambyo y’iminsi ibiri.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bamushinja igitugu.
Tanga igitekerezo