Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu yageze i Arusha muri Tanzania, aho yitabiriye inama isanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Ni inama inahurirana n’isabukuru y’imyaka 24 uyu muryango umaze ushinzwe.
Perezida Paul Kagame yageze muri Tanzania ahasanga abakuru b’ibihugu barimo Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na mugenzi we William Samoei Ruto wa Kenya.
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo inama iteganyijwe.
Kuri gahunda biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu bya EAC basuzumira hamwe ingingo z’ingenzi zigena ahazaza h’uyu muryango ariko nanone bakanasuzumira hamwe ibyo umaze kugeraho mu myaka 25 ishize.
Perezida Kagame na bagenzi be kandi bari buganire ku bikwiye gukorwa kugira ngo umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ukomeze kwishyira hamwe.
Zimwe mu ngingo z’ingenzi ziri buganirweho harimo gushimangira ubukungu bw’akarere, guteza imbere amahoro n’umutekano, no guteza imbere ibikorwa biteza imbere ubucuruzi n’iterambere ry’akarere.
Muri iyi nama, Abakuru b’ibihugu baraganira kandi ku ruhare rwo guhanga udushya no n’uruhare rw’ikoranabuhanga mu guteza imbere iterambere rirambye no gushyira mu bikorwa icyerekezo 2050 cya EAC.
Iyi nama kandi irashimangira ubufatanye bw’ibihugu binyamuryango ku bumwe n’ubufatanye, byibanda ku ngamba rusange zo guteza imbere umubano, kunoza ibikorwa remezo byambukiranya imipaka, no gushimangira ubumwe n’ubukungu.
Tanga igitekerezo