
Ikinyamakuru Africa Intelligence ku wa Kabiri w’iki cyumweru cyanditse ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aheruka kohereza intumwa ku bakuru b’ibihugu by’uturere Congo iherereyemo; barimo na Paul Kagame w’u Rwanda.
Iki gitangazamakuru kivuga ko mu byumweru bishize ari bwo Kabila yohereje intumwa ze muri za Perezidansi z’ibihugu bitandukanye.
Ni Kabila umaze imyaka irenga ine acecetse; kuva muri 2019 ubwo yabisaga ku butegetsi Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wabumusimbuyeho.
Uyu mugabo mu guceceka kwe amakuru avuga ko atishimiye uko igihugu gihagaze haba mu bya Politiki n’igisirikare; ndetse bivugwa ko asigaye avumira ku gahera Tshisekedi asigaye afata nk’’umunyagitugu ukwiriye guhashywa’.
Ni Tshisekedi ashinja kumubangamira no kutamuha ubwisanzure, kugeza ubwo amugenzuza ubutasi bwa gisirikare aho agiye hose.
Ni muri uru rwego amaze iminsi yohereza intumwa ze mu bihugu bitandukanye, mu rwego rwo kugaragariza abakuru babyo ikimurimo.
Africa Intelligence ivuga ko mu byumweru bishize abahagarariye Kabila boherejwe kwa ba Perezida batandukanye b’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika, barimo Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe cyo kimwe na Hage Geingob wa Namibie.
Iki gitangazamakuru kivuga kandi ko izindi ntumwa zoherejwe mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba mbere yo kubonana na ba Perezida barimo Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, William Ruto wa Kenya ndetse na Samia Suluhu Hassan wa Tanzanie.
Nk’uko imwe muri izo ntumwa yabitangaje, intego ya buriya butumwa Kabila yageneye abarimo Perezida Kagame yari ugutanga impuruza mu izina rye ku kuba ubutegetsi buriho muri RDC bukomeje gutana; ndetse bakanamufasha kumenyekanisha ibyago byo kurohama mu nyanja y’ibibazo bishya iki gihugu gikomeje kuganamo.
Ni Kabila wibukije abakuru b’ibihugu by’akarere ko mu gihe cy’ubutegetsi bwe yitaye cyane ku kubungabunga ubusugire bw’igihugu cye mbere yo kubuvaho; ikindi akemera nk’uko akunze kubisubiramo ubudacogora "ihererekanya ry’ubutegetsi ryabayeho mu mahoro bwa mbere muri RDC".
Ku ruhande rwa gisirikare, yanenze ukutaba ku murongo kw’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no kuba zidafite ibikoresho bihagije; ibyatumye zinanirwa gushyigura inyeshyamba za M23 bamaze hafi imyaka ibiri bahanganye.
Kabila cyakora cyo ntiyerura ngo agaragaze gahunda afite mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri RDC abura amezi atandatu akaba.
Uyu mugabo wayoboye Congo imyaka 18 cyakora yagaragaje ko amatora yo muri iki gihugu ashobora gusiga imvururu zishingiye kuri Politiki; ibishobora gutuma abyungukiramo akagaragariza abanye-Congo ko ari we muti w’ibibazo byabo.
Usibye intumwa Kabila yohereje muri za Perezidansi zitandukanye z’ibihugu bya Afurika, amakuru avuga ko yanaganiriye mu ibanga rikomeye n’abarimo Ambasaderi mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kinshasa, Lucy Tamlyn, Ambasaderi w’u Buholandi, Jolke Oppewal, cyo kimwe na Bintou Keita uyobora MONUSCO.
Tanga igitekerezo