Rurangiranwa Ronaldinho Gaúcho wamamaye mu makipe arimo FC Barcelona n’Ikipe y’Igihugu ya Brésil, yageneye Perezida Paul Kagame impano y’umwambaro w’Ikipe y’Igihugu cye.
Ronaldinho aheruka gutangaza ko mu mwaka utaha wa 2024 azaza mu Rwanda, aho azaba yitabiriye Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri ruhago.
Abanyabigigwi babarirwa muri 30 barimo kandi umunya-Caméroun Roger Milla ni bo bimaze kumenyekana ko bazitabira ririya rushanwa, ndetse Milla na we yageneye Perezida Paul Kagame impano y’umwambaro uzarikoreshwamo.
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju ni we wakiriye ziriya mpano zombi nk’uko MINISPORTS yabitangaje ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X.
Iti: "Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yakiriye mu izina rya Perezida rya Perezida Kagame impano y’umwambaro wa Brésil wasinyweho n’Umunyabigwi Ronaldinho ndetse n’umwambaro uzakoreshwa mu Gikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans cya 2024 wasinyweho n’Umunya-Cameroun Roger Milla."
Yakomeje igira iti "Yombi yayishyikirijwe na Fred Siewe uyobora Igikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans (VCWC) n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakanyujijeho ku Isi (FIFVE)."
Ronaldinho azwiho kuba yaratwaye Ballon d’Or ya 2005 akinira FC Barcelona. Mbere y’aho uyu mugabo wamamaye kubera amacenga ye adasanzwe yari yatwaranye na Brésil Igikombe cy’Isi cya 2002.
Muri Nzeri umwaka utaha byitezwe ko azagera mu Rwanda ku ncuro ye ya mbere.
Usibye we na Milla wabiciye bigacika mu kipe y’Igihugu ya Caméroun, abandi banyabigwi bategerejwe i Kigali barimo Maicon Douglas, Myamoto, Andrew Cole, Patrice Evra, Emmanuel Eboué, Momahed Mwameja, Juma Mossi, Jomo Sono n’Umunyarwanda Karera Hassan.
Abandi batangajwe ni Laura Georges, Louis Saha, Amanda Dlamini, Bacary Sagna, Gaizka Mendieta, Miguela Pauleta, Robert Pirès, José EdmÃlson, Jay-Jay Okocha, Edgar Davids, Kalusha Bwalya, Anthony Baffoe, Jimmy Gatete, Sonny Anderson, Patrick Mboma, Maxwell Cabelino na Wael Gomaa.
Muri rusange abanyabigwi babarirwa mu 150 ni bo bazitabira Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri ruhago kizabera muri Stade Amahoro nshya.
Tanga igitekerezo