
Perezida Paul Kagame uri i Havana muri Cuba, yagiranye ibiganiro na mugenzi we Nicolas Maduro wa Venezuela.
Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi byibanze "ku ngingo zitandukanye zirimo n’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’ibihugu byombi."
Usibye Maduro, i Havana Perezida yanahahuriye na mugenzi João Lourenço wa Angola na we bagiranye ibiganiro.
Ni ibiganiro byibanze ku ngingo zifitiye inyungu akarere Angola n’u Rwanda biherereyemo ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange.
Baganiriye kandi uko Kigali na Luanda bakwagura ubufatanye mu nyungu z’impande zombi.
Perezida Kagame i Havana yahitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize ibihugu bihuriye mu itsinda G77 rigizwe n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere n’u Bushinwa.
Ku wa Gatanu ubwo Perezida Paul Kagame yagezaga ijambo ku bitabiriye iyi nama, yagaragaje ko n’ubwo ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bitaratera imbere muri siyansi n’ikoranabuhanga, na byo bifite umusanzu byatanga mu gukemura ibibazo byugarije Isi, nk’imihindagurikire y’ibihe, amakimbirane hagati y’ibihugu n’ingaruka z’ibyorezo.
Tanga igitekerezo