Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagize Lt Col Simon Kabera umuvugizi wungirije wa RDF.
Lt Col Simon Kabera asanzwe azwi mu muziki nyarwanda, cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Itangazo ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Kamena ni ryo ryemeza ko yahawe na Perezida wa Repubulika ziriya nshingano nshya.
Lt Col Simon Kabera agiye kungiriza Brig Gen Ronald Rwivanga usanzwe ari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda kuva mu Ukuboza 2020.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo