Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi na Madame Jeannette Kagame bakiriye abantu bari mu ngeri zinyuranye bagize uruhare mu migendekere myiza y’ibikorwa byo kwiyamamaza.
Uyu muhango waranzwe n’umugoroba wo gusangira wabereye kuri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru.
Mu ijambo rye Perezida Paul Kagame yagize ati: "Duhereye ku mbaraga zacu dufatanyije n’inshuti, ibyo tugeraho ntibigira uko bingana. Ariko mu muco wa RPF ntabwo twirara, dukorana neza n’abashaka ko dukorana, rwose tukababera inshuti, bakabimenya ko iyo batwizeye, ntawe dutenguha."
Perezida Kagame ubwo yakiraga abagize uruhare mu migendekere myiza y’ibikorwa byo kwiyamamaza yashimiye byimazeyo umuryango we wari uri aho.
Ubwo yari ari kuganiriza abari aho Perezida Kagame yahamagaye bamwe mu bo ashimira cyane.
Yahamagaye umuryango we arawushimira, ahamagara abagizi umuryango mugari wa RPF Inkotanyi ndetse yanahamagaye abahanzi abakora mu ntoki.
Si ibyo gusa ahubwo Perezida Kagame yahamagaye n’abayobozi b’andi mashyaka yiyunze na RPF Inkotanyi mu gutanga umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Tanga igitekerezo