Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 9 Mutarama 2023 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru ziganjemo iza politiki ndetse n’umutekano.
Harimo ko:
Sena yabonye Perezida mushya
Umutwe wa sena mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda wabonye Perezida mushya, Dr Kalinda François Xavier, tariki ya 9 Mutarama 2023.
Dr Kalinda yari aheruka kwinjizwa muri sena na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, asimbuye mugenzi we wo mu ishyaka PSD wari uherutse kwegura ku mwanya w’ubusenateri.
Ku mwanya wa Perezida wa Sena, Dr Kalinda yasimbuye Dr Iyamuremye Augustin weguye kubera impamvu y’uburwayi tariki ya 8 Ukuboza 2022.
Perezida Kagame yanenze UN
Perezida Paul Kagame yanenze umuryango mpuzamahanga ushinja Leta y’u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 uhanganye n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko impamvu u Rwanda rushinjwa gufasha M23 ari uko rucumbikiye impunzi z’Abanyekongo zivuga Ikinyarwanda zifitanye isano n’abagize uyu mutwe.
Yashinje uyu muryango kwirengagiza ikibazo cyatumye aba Banyekongo bagera ku bihumbi 80 bahunga, awugira inama yo kuzishakira ikindi gihugu zijyamo cyangwa zigasubira iwabo, ariko ukazirindira umutekano.
Prof. Kabanda wayoboraga NEC yarapfuye
Prof. Kalisa Mbanda wayoboraga komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) yapfuye azize urupfu rutunguranye ku gicamunsi cya tariki ya 13 Mutarama.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles, yatangarije KT Press ko mu gitondo cy’uwo munsi Prof. Mbanda yabyutse ameze neza kandi ko yagiye mu kazi.
Ariko ngo byageze aho yumva amerewe nabi, asubira mu rugo, aza gupfirayo. Umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro by’igisirikare bya Kanombe kugira ngo akorerwe isuzuma.
M23 yahuye na Uhuru Kenyatta
Intumwa z’umutwe witwaje intwaro wa M23 zari ziyobowe na Perezida wawo, Bertrand Bisimwa, zahuriye i Mombasa muri Kenya na Uhuru Kenyatta wayoboye iki gihugu akaba n’umuhuza w’Abanyekongo mu bibazo by’umutekano.
Impande zombi zaganiriye ku iyubahirizwa ry’ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu by’umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari n’uwa Afurika y’iburasirazuba birimo guhagarika intambara no gusubira inyuma.
Uhuru yashimiye M23 uburyo iri kubahiriza ibi byemezo, agaragaza ko bitanga icyizere ku ikemuka ry’ibibazo biri hagati y’uyu mutwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Impinduka ku mpuzankano ya RDF
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyakoze impinduka ku myambarire y’amapeti akiranga ku mpuzankano y’urugamba izwi nka ’camouflage uniform’.
Ubusanzwe amapeti kuri iyi mpuzankano, uhereye ku bafite ipeti rya Corporal kugeza ku rya General, yambarwaga ku rutugu, ariko yimuriwe ku gituza.
Gusa umwihariko uri ku mpuzankano yambarwa mu birori, kuko umusirikare uzajya ayambara, azajya ashyira ipeti rye ku rutugu nk’uko bisanzwe.
Tanga igitekerezo