Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, itariki 11 Kanama 2024, Perezida Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ya Kane izamara imyaka itanu iri imbere mu birori byitabiriwe n’abakuru b’ibihugu 22 n’abahagarariye za Guverinoma n’imiryango Mpuzamahanga itandukanye .
Ni nyuma yo gutsinda amatora yo ku wa 14-15 Nyakanga 2024 ku majwi 99,18%, atsinze Dr. Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda wagizwe amajwi 0,50%, na Mpayimana Philippe wiyamamaje ku giti cye wagize amajwi 0,32%.
Uyu muhango wabereye kuri Stade Amahoro, wanitabiriwe n’ibihumbi by’Abanyarwanda n’inshuti baturutse imihanda yose.
Perezida Kagame yarahijwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin iruhande rwe hari umufasha we, Jeannette Kagame.
“Njyewe Kagame Paul ; ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda; ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko; ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe; ko nzaharanira amahoro n’ubusugire bw’igihugu; ko nzashimangira ubumwe bw’Abanyarwanda; ko ntazigera nkoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite; ko nzaharanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro. Nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibimfashemo", ibi ni ibikubiye mu ndahiro yatanze n’Umukuru w’igihugu.
Nyuma yo kurahira yashyikirijwe ibirango by’igihugu birimo Itegeko Nshinga, Ibendera ry’Igihugu, Ikirangantego cy’Igihugu n’Inkota n’Ingabo.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zarashe imizinga 21 mu guha icyubahiro Perezida Paul Kagame, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.
Nyuma yo kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, Perezida Kagame yagenzuye ingabo ahereye ku bakoze akarasisi bari bagizwe n’amasibo 12 barimo abo mu Ngabo z’Igihugu (RDF) na Polisi y’Igihugu (RNP).
Tanga igitekerezo