Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yakiriye mu biro bye Ambasaderi Girma Birru Geda wamushyikirije ubutumwa bwa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed Ali.
Nta makuru arambuye Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ku bikubiye muri buriya butumwa.
Minisitiri w’Intebe Dr Abiy Ahmed cyakora yoherereje Umukuru w’Igihugu ubu butumwa, nyuma y’igihe imigenderanire ishingiye kuri dipolomasi isa n’iyahagaze hagati ya Kigali na Addis Ababa.
Perezida Kagame na Abiy Ahmed baheruka guhura muri Kanama 2021, ubwo Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yagiriraga uruzinduko rw’iminsi ibiri i Kigali.
Ni uruzinduko yahagiriye mu gihe igihugu cye cyari mu ntambara yasakiranyaga ingabo zacyo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa TPLF.
U Rwanda yaruherukagamo mu 2019, ubwo yari yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida Kagame we yagiriye uruzinduko rwa mbere muri Ethiopia ku wa 25 Gicurasi 2018, yari akubutse mu nama ya VivaTech mu Bufaransa. Hari nyuma y’uko Dr. Abiy Ahmed atorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu asimbuye Hailemariam Desalegn weguye.
U Rwanda na Ethiopia bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bwubahane bwa dipolomasi n’amasezerano y’imikoranire igamije guteza imbere abaturage babyo.
Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano atandukanye arimo ashingiye ku bufatanye mu by’amategeko, itangazamakuru, siporo, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi n’umuco n’ayandi.
U Rwanda na Ethiopia kandi bikorana mu bijyanye n’ishoramari ndetse abashoramari benshi bayobotse isoko ry’u Rwanda aho bakora mu bijyanye n’inganda, ubwubatsi, serivisi n’ibindi.
1 Ibitekerezo
Kuwa 07/11/23
Banyarwanda banyarwandakazi kandi nshuti au Rwanda namwe bakunzi bururubuga dukunze guhuriraho Maze tukungurana ibitekerezo mbanje kubaramutsa murukundo rw’imana nimugire amahoro umutekano ntse n’ubwuzuzanye nkuko abay’ahmed Maze gushyiranaho umukono kwayo masezerano n’umukuru w’igihu chacu ariko nkuko nali Maze iminsi ntaherutse gusura uru rubuga hali byinshi kandi byiza nsanze mumaze kugeraho arikonkuko mbibabwiye nue kontaheruka kurusura nibaza byinshi kuli uwo mukono KO pereda Paul kagame amaze kugirana n’a minisitiri w’intebe n’a Ethiopie koko byaba byubahirizwa cg bya bishyirwa mungiro kuko njyewe mbahanze yu Rwanda yenda MWe multi Rwanda mwaba mubasha kubikurirana neza kandi birambuye simbivugira gusebanya cg se guharabikana kuko hali byinshi muzi kandi mundusha biraho Mu Rwanda njyewe nsoma kuli uru rubuga nkibaza KO ari ukulicg se aribyo guharabikana bisanzwe cg se gutebya bya u bya yarwanda kuko rero MWe muba ahonyine njyirango mujye mubasha kudusobanurira neza Maze turusheho kubisobanukirwaneza Aho kujya akenshi twibaza kuli byinshi dusoma hano kuli ururuga Ali byinshi tutabasha gusobanukirwa cg se gusesengura Maze buli muntu abashe kumenya amakuru menshi meza kandi arambuye kandi atali ibinyoma cg se ibihimbano cyane cye chêne multi ibibihe tujyezemo bya cornas virus muzaba rero mukoze. Nkaba ndangije mbashimiye kubuhanga ndetse n’ubushishozi bwomuminsiza yo kudushishoreza neza kandi birambuye mukutugeza amakuru yuzuye kandi asesengungu bityo birusheho kutunogera kurushaho imana ibarinde.
Muhire Eric
Subiza ⇾Tanga igitekerezo