Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yemeye ku nshuro ya mbere, ko ingabo ze ziri kugaba igitero mu karere ka Kursk gaherereye mu burengerazuba bw’u Burusiya .
Kuri uyu wa Gatandatu, mu ijambo yavugiye kuri televiziyo nijoro, Perezida Zelensky yavuze ko Ingabo za Ukraine ziri gusunikira intambara "ku butaka bw’abateye."
Ibi bibaye nyuma y’iminsi itanu Ukraine itangiye ibikorwa byayo, byatunguye u Burusiya kandi bituma abantu benshi bimurwa ku mpande zombi nk’uko tubikesha BBC.
Abayobozi bavuga ko muri Ukraine, umurwa mukuru Kyiv ndetse no mu karere ka Sumy bagabweho igitero cy’indege cy’u Burusiya mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo