Umuhanzi Nemeye Platini [P] wahoze mu tsinda ry’umuziki rya Dream Boys, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise "Veronika" yumvikanamo kuninura abakobwa bakunda abagabo bafite ifaranga bagasiga ababahaye urukundo ruzima
Iyi ndirimbo yise Veronika yumvikanamo inkuru y’umusore wabenzwe n’ubumukobwa bakundanaga agasanga umugabo ufite amafaranga, ariko akaza kumuhinduka, bikarangira abuze epfo na ruguru.
Mu bitekerezo abamaze kureba iyi ndirimbo batanze, basanishije ubutumwa buyirimo n’urukundo Platini yanyuzemo n’umukobwa witwa Ingabire Diane abenshi bamenye nka lDidi, mbere yo kumuta agasanga undi musore wiberaga muri Amerika.
Nyuma y’indirimbo aherutse gusohora afatanyije na Safi Madiba akayita Fata Amano Veronika ibaye indirimbo ya kabiri Platini asohoye nyuma yo gutandukana na Claude Mujyanama uzwi nka TMC bari bahuriye mu itsinda rya Dream Boys kuva mu mwaka wa 2008.
Reba indirimbo Veronika ya Platini
https://youtu.be/duZAG78CpLU
6 Ibitekerezo
murokore Innocent Kuwa 08/06/20
indirimo za kijyingajyinga. mwagiye mushaka ikindi muririmba kitari abakobwa. abakobwa ni abantu kimwe namwe abahungu; ngo bakunda cash, mwe se murazanga? ese urukundo muba mushaka kubereka ni uruhe rutari urwo kuryamana nabo bya kiraya? indirimo mkizi zipfobya abakobwa mwagiye muzica
Subiza ⇾nyiransabimana Kuwa 08/06/20
Nibyo koko sibyiza gukunda umuntu ugendeye ku mafranga .pratin komerezaho
Subiza ⇾safari Kuwa 09/06/20
Aba ngo ni abahanzi ra Sha ntihakagire uwitabira ibitaramo byinjiji ziririmba abagore. Ikigihe turimo Koko nicyo kuririmba abagore , shyuuuuuuuuu
Subiza ⇾emmy Kuwa 11/06/20
nibyiza namomerezaho
Subiza ⇾emmy Kuwa 11/06/20
nibyiza namomerezaho
Subiza ⇾emmy Kuwa 11/06/20
nibyiza namomerezaho
Subiza ⇾Tanga igitekerezo