
Polisi mu karere ka Mayuge iri gukora iperereza ku cyishe Stephen Anyanya, wari umuzamu(Security guard) wa Priority One Security Group Limited, warangije ubuzima bwe nyuma yo kurasa no kwica umukunzi we Sarah Ayaya agahita apfa.
Ibi byabereye ahitwa Bugadde Sacco Limited mu mudugudu wa Bugadde Amajyaruguru ya Uganda. mu mumujyi wo mu gasantire wa Bugadde. Bivugwa ko Anyanya yarashe Ayaya inshuro eshatu mu mutwe akamwica bidatinze, mbere yo gufungura imbunda no kwirasa mu gatuza.
Ayaya yasanzwe imbere y’icyumba cye yakodeshaga ahateganye n’ibiro bya Bugadde Sacco, yari mu gikorwa cyo gukora isuku igihe igitero cyabaga.Fred Mugoya, umuyobozi wa LC 1 w’umudugudu wa Bugadde y’Amajyaruguru avuga ko , yumvise amasasu atatu mu gitondo ahita yihutira kujya aho.
Anyanya amaze kubona Mugoya, yarashe amasasu abiri mu kirere agerageza kumutera ubwoba mbere yo kwihinduriraho imbunda.Uyu muyobozi yongeyeho ko Ayaya n’umuzamu bagaragaye basabana mu bwumvikane ku mugoroba wabanjirije uwo bapfiriyeho.
Icyo gihe ngo babanje gusangira icyayi n’imyumbati mu gihe abandi bo mu kigo cy’ubucuruzi babibonye. Nyiri inzu Ayaya yakodeshaga,Florence Kiiza, yavuze ko ngo aba bombi bari basanzwe ari inshuti ndetse ngo bajyaga banyuzamo bagatera akabariro.
Asobanura ko ibibazo byatangiye igihe Anyanya yavumbuye ko Ayaya yagiranye ikiganiro kuri terefone n’undi mugabo , bituma havuka impaka zikomeye zavuyemo kubura ubuzima.Diana Nandawula, umuvugizi wa polisi ya Busoga y’Iburasirazuba, yavuze ko imirambo ya banyakwigendera iri mu buruhukiro bw’ikigonderabuzima cya Mayuge IV mu gihe iperereza rigikomeje.
Tanga igitekerezo