Pariki y’Igihugu ya Virunga ni rimwe mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo riri burasirazuba ku ruhererekane rw’ibirunga biri muri iki gihugu, u Rwanda na Uganda rwitwa ‘Virunga Massif’. Iyi pariki imaze igihe irangwa n’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro yayigize icumbi, ikunze kwiciramo abaturage n’abayirinda (Rangers).
Imibare yiyongereye ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2020 mu masaa sita y’amanywa, umutwe witwaje intwaro wishe abantu 17 barimo abarinzi ba Pariki 12, utwika n’imodoka mu gace ka Rumangabo. Uyu ni wo mubare munini w’abantu biciwe muri iyi Pariki mu gihe cya vuba.
Ubwicanyi muri Pariki bukorwa n’imitwe yitwaje intwaro, itariki ku yindi
Tariki ya 3 Werurwe 2020, abarwanyi b’umutwe wa Mai Mai bagabye igitero ku barinzi ba Pariki, bica umwe witwa Kambale Vyasahi Germain hafi y’agace kitwa Nyamilima.
Hagati ya tariki ya 13 na 14 Ugushyingo 2019, abitwaje intwaro biciye umurinzi wa Pariki witwaga Kambale Kasuki Jean Aimé n’umushoferi mu gace ka Ngwenda muri Teritwari ya Rutshuru.
Tariki ya 12 Nyakanga 2019 , umurinzi witwaga Musubaho Maliro Antwi yarapfuye nyuma y’ibikomere yagiriye muri Pariki ya 4 Nyakanga 2019 ubwo we na bagenzi be bagabwaho igitero n’abitwaje intwaro.
Hakizimana Sinamenye Schardrack wari umurinzi yapfuye tariki ya 2 Mata 2019 yapfuye azize ibikomere yagiriye mu mpanuka yakoreye mu kazi.
Tariki ya 7 Werurwe 2019, umurinzi witwa Freddy Mahamba Muliro yiciwe muri Pariki nyuma y’aho pozisiyo yabo yagabweho igitero n’abitwaje intwaro.
Tariki ya 28 Ugushyingo 2018, umurinzi witwaga Kasereka Masumbuko Ezéchiel yapfuye azize ibikomere yagize ubwo abitwaje intwaro babagabyeho igitero bari muri pariki mu kazi.
Tariki ya 13 Gicurasi 2018, umurinzikazi witwaga Rachel Masika Baraka yishwe n’ibikomere yatewe n’igitero bagabweho n’abitwaje intwaro ari kumwe n’abakerarugendo tariki ya 11.
Tariki ya 9 Mata 2018, abitwaje intwaro bo mu mutwe wa Mai Mai bagabye igitero ku barinzi, batanu muri bo n’umushoferi wabo barapfa, harokoka umwe na we wahakomerekeye.
Mu kurasana hagati y’abarinzi ba Pariki n’abitwaje intwaro tariki ya 2 Mata 2018, Faustin Biriko Nzabakurikiza yarapfuye azize ibikomere yahakuye.
Pariki ya Virunga yamaze igihe kinini mu murongo utukura
Kuva mu 1994 kugeza mu 2017, Pariki ya Virunga yari yarashyizwe ku murongo utukura n’Umuryango Mpuzamahanga Ubungabunga Ibidukikije, IUCN (International Union for the Conservation of Nature) bitewe n’umutekano muke w’ibinyabuzima birimo, aho ibikorwa byo kwangiza pariki nko gutemwamo ibiti, ubuhigi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro.
Tariki ya 14 Ugushyingo 2018 iyi Pariki yakuwe kuri uyu murongo ubarwamo iziteje inkeke cyane, ishyirwa mu y’izindi ziteye inkenke, byishimirwa cyane n’abayobozi nka Emmanuel de Merode wagaragaje ko igiteranyo cy’abarinzi 175 bapfiriye mu kazi kugeza icyo gihe ari igitambo cyatumye ibyo byose bigerwaho. Abarinzi bakomeje gushimirwa ubwitange bagira muri aka kazi kabo.
Kugeza ubu ngubu, imibare igaragaza ko abarinzi barenga 193 ari bo bamaze kwicirwa muri iyi Pariki, bamwe barashwe n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro, abandi bagakomereka bikabavuramo urupfu.
Virunga Massif
Virunga Massif igizwe n’ibirunga 8 birimo: Kalisimbi, Muhabura, Sabyinyo, Gahinga, Bisoke, Nyiragongo, Nyamuragira na Mikeno; byose biri muri Pariki eshatu : Pariki ya Virunga muri RDC, Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu Rwanda na Mgahinga Gorilla National Park muri Uganda.
Tanga igitekerezo