Kuri uyu wa Kabiri, itariki 6 Kanama 2024, Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano kemeje imyanzuro yemerera Ubutumwa bw’umuryango muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO) gutanga inkunga y’ibikorwa n’ibikoresho ku butumwa bw’Umuryango w’Iterambere w’igihugu bya Afurika ishyira amajyepfo (SADC) muri DR Congo.
Umushinga w’icyemezo, wakwirakwijwe n’u Bufaransa na Sierra Leone, watowe mu kanama gashinzwe umutekano kagizwe n’abanyamuryango 15 maze bawemeza bose nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru bya Turkiya.
Uhagarariye Sierra Leone mu Muryango w’Abibumbye , Michael Imran Kanu, yagize ati: "Iki cyemezo" kigamije gushyiraho uburyo bwiza bwo gushyira mu bikorwa ingamba z’amahoro zikomeje gukorwa mu karere. "
Yashimangiye ko iki cyemezo "gishimangira akamaro ko kurengera abasivili, guharanira ko habaho ubufatanye, ubwuzuzanye no kwerekana neza ubushake hagati ya MONUSCO, SADC na SAMIDRC."
Abakurikiranira hafi ibibera muri Congo bavuga ko MONUSCO yari isanzwe yivanga mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa Congo ariko bisa nk’ibitemewe ariko ubu ikaba ihawe Uburenganzira ku mugaragaro.
Ibi bikaba bivuze ko gukorana na SAMIDRC Umuryango w’Abibumbye wemeye gukorana na FARDC, FDLR n’indi mitwe yose yitwaje intwaro bifatanya yakunze gushinjwa guteza umutekano mucye no guhohotera abaturage.
1 Ibitekerezo
kaka Kuwa 07/08/24
Ibyo bakorabyose ukuri kuzatsinda.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo