Mu ibaruwa yashyizwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 1 Ukwakira, Depite Augustin Matata Ponyo Mapon yasabye ko Minisitiri w’intebe, Judith Suminwa yamusabira minisiteri y’imari kumwishyura miliyoni 1.9 z’amadolari yamuhezemo .
Matata Ponyo avuga ko yakoreye ubushakashatsi ibiro bye (bya Minisitiri w’Intebe), ariko amafaranga yahagaritswe na minisitiri w’imari, Nicolas Kazadi.
Abinyujije kuri X Ponyo yagize ati: “Nandikiye Minisitiri w’intebe na Minisitiri w’Imari mbasaba kwishyura miliyoni 1.9 z’amadolari ya Amerika y’ibiro byanjye by’ubushakashatsi yanyerejwe na minisiteri y’imari. Minisitiri N. Kazadi yanze kwishyura kuko nari umukandida perezida mu matora yo mu 2023, ”
Hano hari inzandiko zashyizwe ahagaragara
Isangize abandi
Tanga igitekerezo