Ubwunganizi bw’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Seth Kikuni bwatangaje ko bwifuza kujuririra icyemezo cy’urukiko rw’amahoro rwa Kinshasa-Gombe, rwakatiye umukiriya wabo igifungo cy’umwaka umwe. Ibi byavuzwe kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 27 Ugushyingo nimugoroba na Maître Laurent Onyemba wunganira Seth Kikuni, nyuma gato yo gutangaza iki cyemezo .
Seth Kikuni yahamwe n’icyaha cyo gukangurira abaturage kwigomeka ku buyobozi no gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma. Nk’uko abamwunganira babivuga, umushinjacyaha yananiwe kwerekana ibyaha umukiriya we aregwa. Ku ruhande rwe, Seth Kikuni yatangaje, igihe yageraga imbere y’urukiko, ko kumukatira ari igitero ku bwisanzure bwe bwo gutanga ibitekerezo.
Mu nyandiko y’ibirego, umushinjacyaha yari yasabye igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu, giherekejwe n’ihazabu ya 950.000 FC nk’uko iyi nkuru dukesha mediacongo.net ikomeza ivuga.
Ubushinjacyaha bwashinjaga Seth Kikuni kuba yaravuze, ku itariki ya 27 Kanama 2024, ubwo yari i Lubumbashi, amagambo yo ashishikariza abaturage ba Haut-Katanga kutumvira amategeko y’igihugu.
Uyu wari umukandida mu matora ya perezida aheruka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Seth Kikuni, wimuriwe muri Gereza Nkuru ya Makala mu murwa mukuru wa Kinshasa, yatangiye kuburanishwa ku itariki 23 Ukwakira nyuma yo gutabwa muri yombi ku itariki 2 Nzeri 2024.
Tanga igitekerezo