Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yasabye ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) zigenzura bimwe mu bice byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru gufasha igihugu cye gusubirana ubusugire.
Lutundula mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 5 Kamena 2023, yatangaje ko yumva amakuru y’uko umutwe witwaje intwaro wa M23 wavuye muri Bunagana, Rutshuru na Kibumba, ariko ngo ubusugire bw’ibi bice ntabwo buri mu maboko y’abayobozi b’Abanyekongo.
Yabajije ati: “Ikibazo, Bunagana [ndatekereza], Eeeh! Kibumba, Rutshuru n’ahandi, batubwira ko M23 yahavuye. Ariko se aha hantu hari mu busugire bwa bande? Ni Abagande bariyo, Abanyakenya ni bo bariyo, Abarundi ni bo bariyo.”
Uyu muyobozi yatangaje ko ibiri kubera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bihabanye n’ibyemezo byafatiwe mu nama y’i Luanda muri Angola, aho abayitabiriye bemeranyije ko ibi bice ingabo za RDC bizayoborwa n’abayobozi b’Abanyekongo, kandi ko abaturage bahunze bagomba kubisubiramo.
Yaboneyeho gusa ingabo za EAC ko zafashe Leta ya RDC kugenzura ibi bice mu rwego rwo kubaha ubusugire bw’iki gihugu.
Tanga igitekerezo