Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yigaramye amakuru avuga ko Perezida Felix Antoine Tshisekedi w’iki gihugu yaba yaratangiye kwiyegereza Abanyarwanda bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo bamufashe mu mugambi wo gutera u Rwanda.
Ni nyuma y’inyandiko y’ibanga yo ku wa 26 Nyakanga yashyizweho umukono n’umuyobozi w’ibiro bya Tshisekedi, Anthony Nkinzo Kamole yagaragaje ko Tshisekedi amaze igihe mu biganiro na guverinoma ya Niger kugira ngo yohereze muri RDC Abanyarwanda batandatu bahoze bakurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha (ICTR).
Abo ni Capt Sagahutu Innocent wari umusirikare ukomeye mu gihe cya leta ya Habyarimana, Nzuwonemeye François Xavier, Mugiraneza Prosper, Nteziryayo Alphonse , Ntagerura André na Zigiranyirazo Protais.
Bamwe muri bo bafunguwe nyuma yo kurangiza igifungo bari barakatiwe, mbere yo kwakirwa na Niger.
Inyandiko yerekana ko Tshisekedi yasabye Niger kohereza muri Congo bariya bagabo mu gihe hari n’amakuru avuga ko kuva muri Nyakanga Tshisekedi yohereje mu ibanga intumwa yihariye, Ali Illiassou Dicko, muri Niger, kugira ngo imusabire ko aba Banyarwanda bakoherezwa muri RDC.
Urwego rwa Loni rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha (IRMCT), rwatangaje ko tariki ya 15 Nyakanga Minisitiri w’Intebe wa Niger yahuye na Dicko na Kadidiatou Hamadou, umwavoka wunganira aba Banyarwanda.
Tariki ya 14 Kanama, aba bantu baganiriye n’intumwa ya Tshisekedi.
Perezidansi ya RDC icyakora kuri uyu wa Kabiri yigaramye ibyo kuba ikomeje kwiyegereza Sahagutu na bagenzi be nk’uko bigaragazwa na ya nyandiko ikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize iti: "Perezidansi ya RDC irahakana yivuye inyuma ibyo kuba yatanze manda idasanzwe yerekeye ku kuganira kwidegembya kw’abahutu batandatu bo mu Rwanda baburanishijwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda. Iyi ni inyandiko ni impimbano".
Hagati aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe asubiza ku byatangajwe na Perezidansi ya RDC, yavuze ko yatunguwe no kubona ibiro bya Perezida Tshisekedi bivuga ko kopi y’ibaruwa ya Kamole ari impimbano, nyamara ari umwimerere.
Yasobanuye ko IRMCT yagejeje kopi imwe y’iyi baruwa IRMCT yayohereje Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Niger tariki ya 6 Nzeri, kandi ko na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yayakiriye ku ya 7 Nzeri 2024, saa munani n’iminota 54 z’amanywa.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko niba Leta ya RDC ishaka ko aba bantu bahabwa uburenganzira bwo kujya muri RDC bidegembya, ikwiye kubikora itihishahisha.
Ati: "Niba Leta ya RDC ishaka ‘gushakira abo Abanyarwanda uburenganzira bwo kujya muri RDC bidegembya’, bahoze muri Leta yateguye jenoside yabaye mu 1994, barimo uwabaye Captain ukiri mu mitwe yitwaje intwaro n’ishaka gukuraho ubutegetsi, nibikore idahishe urutoki rwayo rw’agahera!”
Tshisekedi biravugwaho kwiyegereza bariya Banyarwanda, mu gihe bamwe muri bo (nka Sagahutu) bamaze igihe bagaragaza ko biteguye gutanga umusanzu wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ni umugambi kandi na Tshisekedi ubwe yemeje ko ashyigikiye mu mwaka ushize, ubwo yeruraga ko yifuza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame yita umwanzi w’igihugu cye.
U Rwanda rushinja Perezida Tshisekedi kuba ahuriye muri uyu mugambi n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR, ndetse uyu mutwe n’ingabo za Congo bafatanya mu ntambara yo kurwanya M23.
Kuva mu mpera z’ukwezi gushize Kinshasa na Kigali bari mu biganiro bigamije gusenya uyu mutwe ufatwa nka nyirabayazana y’umwuka mubi uri hagati y’impande zombi, gusa amakuru avuga ko RDC yaba iherutse kwitambika gahunda yo kuwurandura burundu.
Tanga igitekerezo